Iminsi isigaye kugira ngo Charly na Nina bakore igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere ‘Imbaraga’ irabarirwa ku ntoki, aba bahanzikazi bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cyane ko kuri ubu bamaze gutangaza abahanzi bose bazabafasha ndetse magingo aya amatike akaba yatangiye kugurishwa mu gihe habura iminsi icumi gusa.
Mu kiganiro na Muyoboke Alex uyu akaba umujyanama w’aba bahanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigeze kure, yenda kurangira cyane ko muri iyi minsi icyo bashyize imbere ari ugutegura ibyo bazereka abantu, hagati aho ariko n’imyiteguro rusange y’igitaramo ngo iri kugana ku musozo nk'uko Muyoboke Alex yabitangarije Inyarwanda.com. aha hakaba ari naho yahereye atangaza ko kuri ubu amatike yatangiye gucuruzwa .
Amatike yatangiye kugurishwa
Kuri ubu amatike ushaka kuyagura ashobora kunyura kuri Jumia Food cyo kimwe ko n'undi wayashaka atuye hafi muri Kigali yayasanga mu isoko rya Nakumatt, aha hose ukaba wahagurira itike ushaka yaba iy’ibihumbi bitanu (5000frw), 10.000frw cyangwa 15.000frw cyane ko amatike ari ku isoko ari aya atatu. Muyoboke Alex yabwiye Inyarwanda.com ko bahisemo kugurisha aya matike mbere kugira ngo birinde ko hazaba akavuyo ku bantu bazayashaka ku munota wa nyuma.
Abahanzi bazagaragara muri iki gitaramo
Igitaramo cya Charly na Nina cyo kumurika Album yabo nshya bise ‘Imbaraga’ kizaba tariki 1 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali. Aha bakazaba baherekejwe n’abandi bahanzi nka; Juliana Kanyomozi, Geosteady, Big Farious, Dj pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu ndetse na Sintex.
TANGA IGITECYEREZO