RFL
Kigali

Diana Kamugisha yasohoye amashusho y'indirimbo 'Hari byinshi bituzuye' anakomoza ku gitaramo cye na Pastor Rose-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2017 21:11
0


Diana Kamugisha yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Hari byinshi bituzuye' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bose bafite ibituzuye mu buzima bwabo ababwira ko umuti nyawo bawubonera muri Yesu Kristo.



Amajwi y'iyi ndirimbo 'Hari byinshi bituzuye' yageze hanze tariki 24 Kamena 2016 naho amashusho yayo ajya hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017. Muri iyi ndirimbo Diana Kamugisha yumvikana aririmba aya magambo:"Hari byinshi bituzuye mu buzima bwawe, mu buzima bwa benshi,ukibaza icyo wakoze ukagerageza bikanga, ukibaza icyo wakora hirya hino bikanga dore umuti dore igisubizo cya byose, Umuhe umutima wawe awukize, umuhe ukuboko kwawe agufashe, ni Yesu ni we gisubizo cya byose."

REBA HANO 'HARI BYINSHI BITUZUYE' YA DIANA KAMUGISHA

Diana Kamugisha ashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo mbere y'iminsi ngo ngo akore igitaramo yateguranye na Pastor Rose Ngabo. Ni igitaramo bise 'Atmosphere of Healing Worship Concert' kigamije kubohora imitima y'abantu bakabohokera kuramya Imana byuzuye. Iki gitaramo kizaba tariki ya 26 Ukwakira 2017 kibere ku Kicukiro kuri New Life Bible church, kwinjira ni ubuntu. Muri iki gitaramo Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo bazaba bari kumwe na Bosco Nshuti, Healing worship team na Dinah Uwera

Diana Kamugisha umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko kizaba ari igitaramo cyo kuramya Imana no kuyibohokera imbere hatitawe ku bibazo n'ingorane za buri munsi.Yongeyeho kandi ari umwanya mwiza wo guturiza imbere y'Imana abantu bakayiha icyubahiro binyuze mu ndirimbo.Aba bahanzikazi kandi bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo mu buryo butandukanye.

Diana Kamugisha

Aba bahanzikazi bavuga ko kandi iri ari iyerekwa bafite rizakomeza ndetse ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bazagenda bakora nyuma y’iki gitaramo harimo ibitaramo,gufasha abatishoboye n’ibindi. Diana Kamugisha ni umuhanzikazi watwaye Groove Award Rwanda muri 2015 nk'umuhanzikazi w'umwaka.

Mu muziki, Diana Kamugisha yamenyekanye cyane mu ndirimbo Impamba,Haguruka,Ku musozi n’izindi akaba yaherukaga gukora igitaramo mu mwaka wa 2016 cyiswe Refresh Worship and Music Festival naho Pastor Rose Ngabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinzatinya,Mwami Ndaje n’izindi akaba n’umushumba Mukuru mu itorero Baho Church riherereye i Kabuga. 

REBA HANO 'HARI BYINSHI BITUZUYE' YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND