Guverineri w’intara y’amajyaruguruGatabazi Jean Marie Vianney, yasuye abakinnyi b’abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda 2017 igomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 12-19 Ugushyingo 2017.
Mu mpanuro Gatabazi yahaye aba basore yababwiye ko bagomba kwitsa cyane kuri gahunda yo gukunda igihugu bityo bakagira imbaraga zo kurwana ku ishema ry’igihugu.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twitter, Gatabazi yagize ati” Nishimiye kuba nahuye n’abanyarwanda mbere y'uko bava mu majyaruguru bitegura Tour du Rwanda. Nyabuna mwibuke ikinyabupfura cyo gukunda igihugu, kugira intumbero munareba cyane ku gukorera hamwe. Mbijeje ko nzabashyigikira. Bayingana Aimable n’ikipe mukorana ndabashimiye cyane”.
Guverineri Gatabazi yakomeje ababwira ko burya iyo bari mu isiganwa baba bagomba gutekereza cyane ku bintu bibiri birimo kuba umuhanda ubari imbere ndetse no kumenya ko abanyarwanda barenga miliyoni 12 babari inyuma.
"Mu gihe ubona uri ku igare ryawe, hari ibintu bibiri ugomba gutekereza cyane. Umuhanda uri imbere yawe ndetse n'abanyarwanda barenga miliyoni 12 bari inyuma yawe".
Ibi nibyo Mutabazi Richard uyobora ikigo cya Africa Rising Cycling Center yashingiyeho ashimira cyane Gatabazi kuko asanga ari ubutumwa busobanutse kandi abakinnyi barushijeho kumva neza.
Ubutumwa bwa Mutabazi Richard uyobora Africa Rising Cycling Center
Biteganyijwe ko abakinnyi bafata urugendo rubanyuza i Kigali bagana i Nyamata mu Bugesera aho bagomba gucumbika bityo bakazabyuka ku Cyumweru bakina agace ka mbere ka Tour du Rwanda (Individual Time Trial).
Ubutumwa Guverineri Gatabazi JMV yageneye abakinnyi
Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abakinnyi bagomba gukira ikintu cyo gukunda igihugu kurushaho
Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko baganiriye cyane ku myitwarire igomba kubaranga
Dore abakinnyi 15 bamaze iminsi mu kigo cya Africa Rising Cycling Center i Musanze:
Benediction Club
1.Gasore Hategeka
2.Uwizeyimana Bonaventure
3.Ruberwa Jean
4.Nduwayo Eric
5.Nizeyimana Alex
Les Amis Sportifs
1.Tuyishimire Ephrem
2.Hakiruwizeye Samuel
3.Rugamba Janvier
4.Mfitumukiza Jean Claude
5.Uwingeneye Jimmy
Team Rwanda 2017
1.Nsengimana Jean Bosco
2.Byukusenge Patrick
3.Uwizeye Jean Claude
4.Ukiniwabo Rene Jean Paul
5.Munyaneza Didier
Gatabazi JMV yifotozanya n'abakinnyi
Abakinnyi bahawe impanuro zirimo no gukorera hamwe
Gatabazi Jean Marie Vianney yumvisha abakinnyi uburyo bagomba kuba bitwara mu banyamahanga
TANGA IGITECYEREZO