RFL
Kigali

Paruwasi ya Nyamata yatangiye gukusanya inkunga yo kubaka Santarali ya Ntarama nyuma y’aho iyahahoze yagizwe urwibutso rwa Genocide

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/11/2017 15:15
0


Amateka yabaye mu Rwanda muri 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe abatutsi, yasize paruwasi ya Nyamata ifite kiliziya zayo ebyiri zagizwe inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi. Mu minsi yashize hatashywe kiliziya nshya ya Paruwasi ubu imirimo yo kubaka na Sanatarali ya Ntarama ikaba irimbanije.



Hari hashize imyaka 23 abakristu Gatolik ba Santarali ya Ntarama basengera munsi y’igiti nk’uko bivugwa na padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata NSENGIYUMVA Emmanuel. Niyo mpamvu hatekerejwe gukusanya imbaraga mu buryo bushoboka bwose ngo hubakwe kiliziya abakristu ba Santarali ya Ntarama basengeramo.

Iyari Santarali ya Ntarama yabaye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi

Gutanga inkunga yo kubaka iyi kiliziya byaratangiye ndetse hazabaho n’umunsi wo gutanga izi nkunga aho abantu batandukanye bashobora kuzitabira ku itariki 05/11/2017. Padiri Emmanuel yagize ati

“Mwibuke wa mukecuru watuye uduceri tubiri, inkunga yose ntishobora kuba nto imbere y’Imana.”

Ntarama

Ntarama

Kugeza ubu nibura hifuzwa ko uyu mwaka wasiga iyi kiliziya isakaye dore ko igeze hejuru gato y’amadirishya yubakwa, bikaba bisaba amafaranga 17,670,000 y’u Rwanda. Nimero padiri akoresha kuri mobile money buri wese ashobora koherezaho inkunga ye ni 0788482857, ababishoboye nabo bakaba bashobora kuzajya mu gikorwa cya tariki 05/11/2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND