RFL
Kigali

Bahati (Just Family) yeruye atangaza icyatumye ubukwe bwe bupfa nyuma yo gufata irembo –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2017 11:17
4


Mu myaka yatambutse umuhanzi Bahati wo mu itsinda rya Just Family yakunze kugaruka mu itangazamakuru avugwa mu nkuru z’urukundo. Uyu muhanzi wakundanye igihe kinini na Umumararungu Sandra yaje gufata irembo ariko ubukwe bwabo buhera mu kirere.......



Bahati yakunze kugenda guhunga ibibazo by'abanyamakuru bamubazaga icyatumye ubukwe bwe butaba.Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Just Family yabwiye Inyarwanda. Com ko umukobwa bakundanaga batandukanye. Yagize ati 'umukobwa twakundanaga twaje gutandukana kubera impamvu z’umuryango. Mu Rwanda hari ikibazo… ubanza kiri no ku isi cyo kumva ko aba star ari Abantu badashobotse barwaye SIDA bavuga ngo azagutera SIDA…”

Bahati

Bahati wo mu itsinda rya Just Family

Uyu muhanzi avuga ko yafashe irembo inshuro nyinshi iwabo babyanga we agahamya ko asa n'uwarifashe ku ngufu cyane ko yarifashe ku nshuro ya gatatu iwabo w’umukobwa barabyanze na nyuma y'aho bafatiye irembo umuryango w’umukobwa baramuheza bityo bafata icyemezo cyo kubireka ku buryo banaje guhagarika ubukwe.

sandra

Umumararungu Sandra watandukanye na Bahati wari umaze gufata irembo

Kuri ubu Bahati yemereye Inyarwanda.com ko yamaze kubona undi mukunzi ndetse bari no mu mishinga y’ubukwe.

REBA HANO IGICE CY'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHATI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mayibobo6 years ago
    MIGEPROF yarakoze, ubu mayiboobo zaragabanutse. Zisigaye mu biyita abahanzi n'aba star, bahinduranya amadini, babeshya ngo bararaguzaga, bateka imitwe! Ubu se umukobwa wemeye iyi mayibobo ntazaririmba urwo abonye koko/!
  • agatype6 years ago
    aka gatype sinkazi arko njya mbona ari akabwa
  • akingeneye6 years ago
    Mana yanjye uyu mukobwa rero rimwe na rimwe mbona cyera yari impumyi ub uryo mubona suwo gukundana niyo ngegera yamazuru mabi twarakoranye ndamuzi yarananyoboraga agira imico myiza cyane aca bugufi ntiyizamura agira urukundo kabisa naho wowe rwose wagasore we ibyo wivugisha nukugirango ukomeze uvugwe ntakindi muhe amahoro
  • Bahati6 years ago
    hhhhh naragowe kabisa! ngo umuryango w'umukobwa wamwangiye ko abahanzi barwaye Sida? Ngo yafashe irembo ku ngufu umukobwa yasizoye? Mwagiye muvuga ukuri cg mukareka. Vuga icyo umuryango w'umukobwa waguhoye wa kagegera we k'ubuzuru bubi!!! wa gahungu we uyu mwana waririye amafoto muveho umuhe amahoro abo bapfumu wajyagamo ibyo wakuragayo warabimuhataga none byabaye expired uracyarimbana inkovu z'imiringa! Apuuuuu muzi kwisumbukuruza gusa.





Inyarwanda BACKGROUND