RFL
Kigali

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/10/2017 5:18
6


Umwana w’imyaka 13 witwa Sonia yatunguranye ubwo yagaragaraga mu kirere abantu bamuteruye ashaka gukora kuri Meddy wari umaze kugera ku rubyiniro, ku bw’amahirwe yaje guhita amuzamura barahoberana baranaririmbana gusa uyu mwana n'ubundi ntiyashizwe kuko yavuze ko atifuza ko Meddy amusiga.



Uyu mwana wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye yari mu marira ubwo yari kumwe na Meddy ku rubyiniro ariko ubona ibyishimo byamubanye byinshi, nyuma yo kuririmbana na Meddy mu ndirimbo ye ‘Inkoramutima’. Twamwegereye tumubaza ibibazo bitandukanye gusa ikintu nyamukuru yavuze yifuza kuri Meddy ngo ni uko atamusiga, ngo n’iyo yakwisubirira muri Amerika ariko bakajya bakomeza kuvugana Meddy ntazamwibagirwe.

Uyu mwana wambaye ingofero ni we utifuza ko Meddy yamusiga ngo agende gutyo gusa

Mu kajwi gato kuzuye amarangamutima uyu mwana yagize ati “Mba numva nahora mureba, namusaba kutansiga gusa, n’ubwo yagenda ariko tugakomeza kujya tuganira akanyibuka gusa. Numvise ari ibintu bidasanzwe kuba byonyine namukozeho. Nari ndi kumva ntataha ntamukozeho. Ndifuza ko twavugana yitonze atari mu bintu byinshi, nka nyuma y’igitaramo cyangwa se ejo”

Uyu mwana abari bari kumwe nawe bamuteruye ngo akore kuri Meddy

Ntiyamukozeho gusa kuko yazamutse ku rubyiniro akamugwamo

Nyuma yo kugezwaho iki cyifuzo n’uyu mwana, twegereye Meddy tumubaza niba yakwemera kujyana uyu mwana cyangwa bakajya bakomeza bakavugana nk’uko uyu mwana abyifuza, abanza guhindukira abaza uyu mwana indirimbo akunda nuko amubwira ko ari ‘Ubanza Ngukunda’, Meddy ahita amuririmbira agace gato k’iyi ndirimbo. Meddy yavuze ko nta bushobozi afite bwo kuba yajyana uyu mwana ariko avuga ko ‘kera nabona ubushobozi azamutwara’. Meddy yahise abaza uyu mwana aho ataha nuko amwemerera kumutahana mu modoka ye akamugeza iwabo.

Kubona Meddy gusa byatumye bamwe bagwa igihumure inzego z'ubutabazi zirahagoboka


Muri iki gitaramo kandi habonetsemo abakobwa batandukanye bariraga babonye Meddy hari n’abo byarengaga bakitura hasi bakaboroga bagatabarwa n’inzego z’ubutabazi zari muri iki gitaramo. Meddy abajijwe uburyo yakira ibyo kugwa igihumure kw'abafana iyo bamubonye ataranatangira kuririmba, yavuze ko bimugaragariza urukundo rudasanzwe bamufitiye ndetse ngo rukaba ari rwo rumutera imbaraga.

Kanda hano urebe andi mafoto y'iki gitaramo.

MEDDY NA RIDERMAN BAHAYE AIRTEL IMPANO


MEDDY YAHAWE IMPANO REBA VIDEO


REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARIRIMBAGA INDIRIMBO YA NYUMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc danny6 years ago
    uyu niwe muhanzi ukomeye cyane murwanda uzi icyashaka kandi ufite imana imufasha
  • Munyaneza Modeste 6 years ago
    Arko disi uyu mwana ara nejeje peeeeee ngoooooo yishakira kwijyanira na meddy
  • 6 years ago
    Ariko Yezu wacu Nukuri warakoze kuduha umusore ufite umutima Meddy sindamubona amaso kuyandi ariko aranezeza agira urukundo,ubupfura,muri make nasanzwe arasabana naburi wese kubwanjye mwifurije Imigisha n,'amahirwe mubyo akora byose
  • 6 years ago
    Yoooo meddy disi yahabaye umuntu mwiza yemera no kumugeza iwabo! Ni signe yo guca bugufi Imana ikomeze imuteze imbere muri byose
  • the bless ruthie6 years ago
    Ark mana!! Meddy nkr Imana izakomeze igushyigikire kd courage nkr ibyo ukora byose ni byiza gsa njye ndifuza kuzapfa nkubonye pee!! Kuko ndagukunda bitari ukubeshya cg gukabya pee!!!!
  • gael Nkusi6 years ago
    Wow Meddy uwo mutima mwiza ufite rwose uzawukomezanye kandi Imana ijye ihora iguha umugisha..





Inyarwanda BACKGROUND