Imitego cyangwa se Rickets mu ndimi z’amahanga, ni indwara ifata amagufwa y’abana bakiri bato ikabazahaza kugeza ubwo amaguru yabo agorama ugasanga umwana aragenda yitega ari naho izina imitego rishobora kuba ryaraturutse.
Wakwibaza uti ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Imitego iterwa nu kubura kw’imyunyungugu ndetse na vitamine D bisanzwe bigira uruhare rukomeye mu gukomeza amagufwa, aha rero iyo umwana atabonye intungamubiri zikungahaye kuri ibi twavuze haruguru, amagufwa ye aroroha cyane akavunika byoroshye cyangwa se akigonda ari byo bituma agenda yitega nkuko ikinyamakuru Medicalnewstoday kibitangaza.
Ikindi gishobora kuba intandaro yo kugenda imitego ku bana bakiri bato ngo ni ukuba mu muryango aturukamo hari uwigeze kuyirwara, imirire mibi, urwungano ngogozi rudakora neza.
Ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara?
Mu bimenyetso biranga indwara y’imitego harimo: Kudakura neza k’umwana igihe akiri muto cyane, kwigonda kw’amagufwa y’amaguru, kugira ibiro bike cyane, kudakomera kw’ijosi ry’umwana n’ibindi nk’ibyo.
Niba utwite hari icyo wakora ukarinda umwana wawe guhura n’iyi ndwara mbi
Ibi ni bimwe warya cyangwa ugaha umwana ukaba uciye ukubiri n’indwara y’imitego
• Umuhondo w’igi
• Kunywa ikivuguto ndetse n’amata ya soya
• Kunywa umutobe w’amacunga
• Kurya inyama z’umwijima
• Amafi
• Kurya imbuto n’imboga z’amabara atandukanye ni byiza cyane kuko ziba zikungahaye kuri vitamine. Gaburira umwana wawe indyo yiganjemo imyunyungugu na vitamine D, umurinde kuzarwara imitego burundu.
TANGA IGITECYEREZO