RFL
Kigali

AF-Paravolley2017: U Rwanda (Abagore) rwatwaye igikombe cya Afurika rutsinze Misiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/09/2017 18:53
0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli yatwaye igikombe cya Afurika cy’umukino wa Sitting Volleyball itsinze Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wakinirwaga kuri sitade nto ya Remera.



U Rwanda rwayoboye amaseti yose uko ari atatu (3) kuko iya mbere yarangiye rufite amanota 25-14 mbere yo gutsinda iya kabiri n’amanota 25-20. U Rwanda rwaje gusoza umukino rutsinda seti ya gatatu ku manota 25-10.

Muri iki cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Kenya yatwaye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda DR Congo amaseti 3-0 (25-14, 25-15 na 25-10) mu gihe mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya Moroco yatahanye uyu mwanya (3) itsinze Algeria amaseti 3-0 (25-14, 26-24 na 25-19).

Ikipe y'u Rwanda (Abagore) bishimira intsinzi

Rwanda

Ikipe y'u Rwanda (Abagore) yishimira intsinzi

Abafana b'u Rwanda

Abafana b'u Rwanda

 Umukino w'u Rwanda na Misiri

Umukino w'u Rwanda na Misiri

Ikipe y'u Rwanda (Abagabo) yari yahageze mbere yo guhura na Misiri

Ikipe y'u Rwanda (Abagabo) yari yahageze mbere yo guhura na Misiri

Sibomana Placide bita Madison umukinnnyi mu ikipe y'igihugu ya Volleyball

Sibomana Placide bita Madison umukinnnyi mu ikipe y'igihugu ya Volleyball

Baririmbi indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

Baririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

Morocco (Abagabo) yatahanye umwanya wa 3 itsinze Algeria amaseti 3-0

Morocco (Abagabo) yatahanye umwanya wa 3 itsinze Algeria amaseti 3-0

Ikipe y'igihugu ya Algeria

Ikipe y'igihugu ya Algeria

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND