RFL
Kigali

Gaby Kamanzi ari kubarizwa i Burayi, arashimira cyane Fortran Bigirimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2017 17:55
1


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Amahoro’ n’izindi zinyuranye, kuri ubu ari kubarizwa ku mugabane w’uburayi muri gahunda z’ivugabutumwa yatumiwemo nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.



Gaby Kamanzi yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ari kubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi aho yatumiwe n’umuhanzi Jonathan Niyomwungere mu kumurika album ye ‘Yerusalemu’. Gaby Kamanzi arashimira cyane Fortran Bigirimana umuhanzi ukomoka i Burundi wamuhuje na Jonathan Niyomwungere wamutumiye.

Gaby Kamanzi yagize ati; "Nakiriye neza ubu butumire, ndashimira Fortran Bigirimana ni we wampuje n’uyu muhanzi ufite gusohora album, Imana imumpere imigisha."

Image result for Gaby Kamanzi amakuru

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi araririmba mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 kikabera i Bruxelles kuri Centre Culturel d’Uccle (CCU),kwinjira akaba ari amayero 17 ku baguze amatike mbere n’aho abayagura ku munsi w’igitaramo bakaba bishyura amayero 20. Gaby Kamanzi arashimira Imana yamutumye mu murimo wayo i Burayi.

Nkuko yabitangarije Inyarwanda, Gaby Irene Kamanzi azava mu Bubiligi yerekeza muri Danemark mu giterane gisoza weekend yatumiwemo na Zion Temple yo muri icyo gihugu, bikaba biteganyijwe ko icyo giterane cyiswe ‘Stand ground in worship like David’ kizaba tariki 15-16 Nzeri 2017, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. 

Image result for Gaby Kamanzi igihe

Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu baririmbyi b'abahanga u Rwanda rufite

Related image

Ni umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere

Image result for Gaby Kamanzi inyarwanda Groove

Image result for Gaby Kamanzi inyarwanda ibihembo

Image result for Gaby Kamanzi inyarwanda ibihembo

Gaby Kamanzi amaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki wa Gospel

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gucura6 years ago
    Ni byiza ariko ni agire ashake umugabo. Keretse niba azashakana na Yesu agarutse! Cyangwa akaba ategereje guswata nka Gahongayire. Urugendo rwiza mama.





Inyarwanda BACKGROUND