RFL
Kigali

NKORE IKI: Umusore dukundana aranyizera cyane, njye nkora uburaya ndetse kubireka byarananiye

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2017 19:15
31


Muri NKORE IKI y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umukobwa watwandikiye akatubwira ko afite ingeso y’uburaya, hagati aho ariko umusore bakundana akaba atabizi ndetse ngo aramwizera cyane.



Mu butumwa yifuje ko twamuhera abasomyi bacu kugira ngo bamugire inama, uyu mukobwa avuga ko yagerageje kureka uburaya ariko ngo byaramunaniye. Aragira ngo mumugire inama y’icyo yakora.

Dore ubutumwa bwe uko buteye:

"Muraho nshuti z’uru rubuga? Mfite ikibazo kinkomereye ndifuza inama zanyu. Ndi umukobwa w’imyaka 22 niga muri kaminuza y’u Rwanda i Huye mu mwaka wa kabiri. Nakuze ndi umukobwa w’umuhanga mu ishuri, wiyubaha kandi abantu bose baranyemeraga ko ndi serieuse.

Nakuriye mu muryango ukennye cyane, ndi imfura iwacu kandi turi abana bane. Mama nta kazi agira kandi nta papa tugira nta n’ubundi bufasha kuruhande. Twabayeho nabi cyane, ngeze mu wa gatanu secondaire, abakobwa b’inshuti zanjye barebye ukuntu tubayeho batangira kujya banteza abagabo ngo bampe amafaranga.

Nari umukobwa wihagararaho mu nzara ariko byaranze. Kuva ubwo natangiye kujya mpahira iwacu, ndihira barumuna banjye amashuri ndetse nkishyura n’inzu. Yemwe sinanasubiye inyuma mwishuli nakomeje kuba uwa mbere kuko uko kwigurisha nagukoraga muri vacances.

Gusa munyumve neza sinategaga, ahubwo byabaga ari network hagati yacu abakobwa ugasanga barakurangiye. Ntawigeze amenya ibyo bintu usibye abo bakobwa n’umubyeyi wanjye. Ndetse ndangiza secondaire nabonye akazi mara umwaka ntasambana. Nabonye bourse yo kuza muri kaminuza nkuru y’ uRwanda, sinakomeza gukora kuko ntari kubifatanya ngo bikunde.

Nasubiye muri ya nzira ya cyera. Nkaha amafranga iwacu nanjye nkakemura ibyange bibazo.  Ubwo rero reka umusore wa hano muri kaminuza azankunde yende gusara mwangire kuko nabonaga agiye kumvangira. Birakomera abantu bakoresha inama bansaba ko mwemerera. Nabuze uko ngira ndemera.

Ubwo ntangira gukundana nawe bitandimo, ikibabaje ni uko twamaranye amezi atatu nsigaye mukunda cyane. Ubu tumaranye umwaka n’igice. Ni umusore utameze nk’abo twirirwa tubona, ariyubaha kandi akunda Imana, anafite imico myiza pe! Ntituraryamana yambwiye ko nzamubera umugore kandi ko ari bwo tuzaryamana, gusa namubwiye ko ntari isugi.

Turakundana cyane kandi aranyizera! Bijya bimbabaza iyo asenga ashimira Imana ko yamuhaye umu copine w’imico myiza. Gusa ya network sinayivuyeho akazi ndacyagakora, iyo ngiye muri weekend, aba azi ko ntashye mu rugo. Azi ko iwacu twifashije kuko nagerageje kuhagira heza ntiyakwirirwa yibaza aho nkura amafranga.

Noneho ejobundi mperutse gukundwa n’umugabo angurira inzu Kimironko ambwira ko ashaka ko dukundana imyaka 3 (akora muri ONU) kuko niyo contrat afite. Ubu inzu ni iyanjye inyanditseho. Ibyo byo byarandenze nabuze aho mpera nanabibwira umubyeyi wanjye. None dore ikibazo cyanjye: mu by’ukuri nzi kwiyorobeka ntawamenya ibyange. Ariko nta mahoro mfite.

Mporana umutima uncira urubanza, ndeba umwana w’abandi ndi guhemukira nkumva nakwiyahura. Iyo ndangije gusambana ndarira. Ntekereza kuva muri ibyo byose nkabona iwacu bazicwa n’inzara. Ni ukuri ndaremerewe mungire inama. Ese mbivemo nihane nkizwe? Mbwire se uwo musore turekane nigumire mu buraya kugirango atazamenya ibyanjye akiyahura?

Ninkizwa se nzabaho nte kwishuli? Iwacu se bazarya iki? Ese ko ntigeze ntwita nkaba mpora nanipimisha nta SIDA ndwaye umunsi nanduye bwo bizagenda gute? Ni ukuri mubyumve ngo ndahangayitse nta mahoro yo mu mutima mfite. Kandi rwose murabibona ndi n’umwana ufite future nziza kuko niga medecine generale!"

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chris6 years ago
    hello,kizwa uve muri ubwo bubata.imibereho ya buri wese ishingiye kubyemezo afata.nufata icyemezo cyo kuguma muribyo uzapfa ntacyo ugezeho ariko nufata icyemezo cyo kubaho nabi imyaka mike ukabanza ugashaka ubuzima imbere yawe niheza.umunsimwiza
  • christine6 years ago
    Kuba ubikora bikagutera umubabaro n'uko wamaza gusobanukirwa ko ari bibi. Umutima iyo umaze gutsindwa haba hasigaye kwatura ukihana ukakira kristo nk'umukiza w'ubugingo bwawe. Ukimara kumwemerera akakuyobora ntacyo usize inyuma, gutunga umuryango wawe arabishoboye, kukwishyurira ishuri arabishoboye , kandi ntawamwizeye wigeze akorwa n'isoni. Va mubyo urimo wite kwiherezo ryawe muvandimwe, udafite ubuzima buzima iyo nzu, amafranga n'ibyo byose urebesha amaso ntagaciro byagira. Garukira aho ugeze Yesu akugirire neza.
  • Emmy6 years ago
    Hey, I can't judge u, cause u are a human being, ariko ncuti nta cyiza cy'ubusambanyi, wabivuze neza ko nawe bikubuza amahoro, ndakubwiza ukuri izere Imana urebe ko iwanyu batazabaho, ese upfuye ntabwo babaho? Ese urwaye utabasha kugira icyo ukora ntabwo babaho? Va mu byaha wegera Imana nayo izakwegera, reka kwicira inzira ikugwisha mu cyobo, ufite n'amahirwe ufite ubwenge fata umwanya wawe wige, uzabona akazi keza kdi uracyari muto rwose, mbabarira wikwiyicira ubuzima udasize n'ubwuwo musore ugukunda, ugize n'amahirwe arakubaha! Bonne chance !!! Gusa senga cyane !
  • Alain6 years ago
    Akira Yesu vyose azabitunganya
  • Mutoni Georgette 6 years ago
    Nkuko ubitubwiye kindly requesting go to ur bf and Explain all ur lifestyle to him if he really loves u Atari ibyikigihe Azihanganira ubwobuzima anakybabarire ariko nakubabarira Nawe uzave muruwo mwuga. Unva cher niba bishoboka bakumpere number yanjye ndashakako Tuganira twenyine byaba nangombwa nkazaza tukabonana my phone number is +256770564773
  • Rugema6 years ago
    Akugurira inzu? Ahaaa ntabwo byoroshye, cya kintu gisigaye kigura ninzu se burya! Anyway, inama: Sasa, uburaya ntabwo bujya buva mumuntu, ubwo watangiye, uzarinda usaza ukibukora. Kuko, ntabwo wabutewe nuko iwanyu mwari mukennye, ahubwo wabutewe nuko bukuri mumisokoro, kuko wakwibaza uti "Ese ntamukobwa ukennye munsi yawe wo muri kaminuza utarakoze cg udakora uburaya? Reponse: Barahari benshi..." Ibyuwo musore nawe kandi, ntiwagakwiye guhangayikishwa nuko ubu mukundanye. 80% by'inkundo zo muri kaminuza zirangira abantu batabanye, wowe mureke ntuzamwemerere ko muryamana, hato utazamwanduza. Abakobwa bagira uburyo bwinshi bwo kurangiza urukundo n'abasore. Uzabitegure neza kuburyo butazamubabaza cyane, hanyuma umuhakanire.
  • 6 years ago
    umva ihangane ubireke iby'uburaya nubwo bigoye kuko bikuri mumaraso, usenge kandi wizere Imana izabigufashamo pe ntago ababyeyi bawe bazabura uko babaho kuko Imana isumba byose yanabicisha munzira yindi nyayo mukabaho neza kandi rero wibatwa nicyo cyaha gerageza ubireke kuko wowe ubwawe wumvako ntaherezo ryiza bifite hinira bugufi rwose kuko ingaruka zabyo nizombi kurushaho fata isomo urekere
  • 6 years ago
    yewe ngewe nkugiriye inama wakizwa akakira yesu amwami nkumukiza ukareba ukuntu ubona amahoro mumutima kandi nubwo buraya ukabureka ukareba ukuntu imana ikora imirimo nibitangaza ikagukura murubwo.bukene .
  • Prince6 years ago
    Inama nakubwira nukubivamo. Bacumugani ngo ntawutwikinzu ngwahishe umwotsi uko kwiyorobeka bishobora kuzegera igihe bikamenyekena ugasanga ibintu bibaye ibindi. So, icyonunva wokora wokodesha iyonzu uwomugabo yakuguriye akaba ariyo igutungira umuryango, ikanagukemurira ibibazo byawe. Good luck
  • Hhhh6 years ago
    Nonese shuti yajye ko nta mahoro uteze kuzabona mugihe iri mucyaha.kuko amahoro atangwa ni Imana gusa.wikwibaza uko ejo uzamera nabawe iragize Yezu gusa si umukene ngo azabura ibibahaza arakize kurenza abo bose wibwira . Va mu byaha umusange azagutunga wowe nabawe azaguha kunyurwa nibyo uzatunga kandi ikiruta byose azaguha amahoro yayandi isi itazigera iguha cyangwa ngo ikwake.va mu byaha wizere Yezu wahagije abantu ibihumbi ni ibihumbagize wowe ni umuryango wawe simwebwe azananirwa guhaza
  • Umuntu6 years ago
    Nkurikije ibyo uvuga nimba ari ukuri dore inama nakugira Uwo muhungu mukundana ntuzigere na rimwe umubwira ubwo buzima ukuramo amafaranga, ntuzanamubwire ko ufite inzu kuko byatuma agenda atakwiyumvamo kandi ni gake umuntu abona umukunda bene ako kageni! Imana iraguhishira rero tangira ureke akazi kuburaya bugezweho ( ndabwita bugezweho kuko benshi mu bakobwa niko kazi bakora muri iki gihe). Iriya nzu bakuguriye yikodeshe unjye uhahiramo mama wawe wowe wihangane urye duke ntuzasubire kuryamana nabagabo wikundanire nuwo ugukunda mwiza kandi ufite imico abe ariwe uzakubera umugabo ubundi kwiga ntibitinda uzarangiza vuba ubone akazi byose ariko bizaterwa no kwihangana kwawe. Ntuzigere wicara imbere y'umuntu nkawe ngo urimo kumwicuzaho umubwira ibyo wakoze azaba ari ikosa azagushyira hanze niyo yaba ari pastor cg padiri nabo nabantu nkawe kandi Imiryango igana ku Mana ihora ifunguye ntawe uziririjwe kwinjirayo .... Rero nawe wicuze Imana izakubabarira ikunda abicuza. Kandi Imana iragukunda yaguhaye inzu izatunga abawe hora rero wige wicecekere uryumeho nubitindamo uzanjya hanze bose bakubone bakumenye utakaze ubumuntu, kandi nyamara urimo kwiga ibifite akamaro ejo wazaba umuntu ukomeye. Uriya waguhaye iyo myaka 3 amaze kuguha inzu genda umwima umwanya gahoro gahoro azarambirwa yifatire abandi vuba rwose kuko baruzuye kandi ntazaterura iyo nzu ngo ayinjyane iwabo. Bivemo ugumane ibanga ryawe kumutima NI IMANA yawe gusa wicuze ntawe uciyeho uzababarirwa IIMANA NI NYIRI MPUHWE NYIRI MBABAZI.
  • Vasp6 years ago
    shn njye sinzi niba ibyo uvuze ari ukuri. bt niba ari ukuri uranababaje. ubwo si ubuzima. gsa niba ufite iyo nzu as u're saying. biroroshye kubivamo. iyo nzu yagutunga utiriwe ujya mu bikorwa by' uburaya. so bivemo. niba ukunda umusore mukomeze mukundane. erega niho yaba Atari uwo umusore uburaya si bwiza. uravuga ngo uzi kwiyorobeka. birashoboka ariko umutima wawe nabo muzaryamana ntabyo bazabona. bakubona nk' ihabara. so bireke rwose niba wabishobora nta mumaro wabyo.
  • Eric iradukunda6 years ago
    Hey nshuti nagerageje kukumva nezaa numva nanjy nakugira Inama imeze ityaa akira kristo nkumwami numukiza wubugingo bwawe niyoo wagerage@ kureka uburayaa utakiriyee kristoo woee ntiwabishobora by your nature ntago mama wawee nabarumuna bawee bazabura uko babaho kuko ntawiringiye Imana uzakorwa ni soni ikindi tandukana ni nshuti zawwee zigusubiza hahandi wahozee wicare uganirize your boy friend Imana 'izamukoreramo azakumva utangire new life amahirwe masa nshuti
  • Linda Pretty6 years ago
    Umva rero Mukobwa mwiza,nkimara gusoma iyi baruwa yawe nifuje gutanga igitekerezo. Mu by'ukuri uri umukobwa uzi ubwenge, no kuba ukora ibyo ukabasha kugira umutima wo kuzamura abawe birerekana kutari umwasama ari ubuzima bwakubereye bubi. Ariko ubusambanyi bwuburaya ni ikintu kibi pe. Hanze aha hari Sida nyinshi kdi nkuko wabyivugiye ufite future nziza. Inama nakugira ubwo iyo nzu ikwanditseho wareba uko uyikodesha ikagutunga n'umuryango wawe ukava mu buraya pe. Wa muhungu wo muri Kaminuza wimutesha igihe kuko ntacyo yakumarira ku bibazo ufite rero ntamahitamo ufite ahubwo ukagumana nuwakuguriye inzu wenyine, Ibindi ukabivamo.
  • Odille6 years ago
    Umva nshuti yanjye ndumva turi mu kigero kimwe,icyo nakubwira niki ubuzima bubi bushobora kugutera gukora bibi,ariko niba ibuka ko kuba ho nabi kumuntu bidasobanuye gukora ibibi.ubwose wanduye Sida ibyo waruhiye byakumarira iki.kizwa muri Yesu niho wabonera amahoro yuzuye akanaguha imabraga zo kureka iyo ngeso yakunanaiye.Satani ntakomeze kukoshya ngo ureka uburaya Iwanyu bazapfa,uzakena uko si ukuri kuko mbifitiye ibimenyetso birengakimwe byuko Imana ishobora byose .if you want to talk to me writte me on this email sifaodile@gmail.com,we will share alot.
  • hey6 years ago
    Hey, ufite ikibazo gikomeye cyo gukunda ibintu!!!!! Ese wari uziko abatunzi bakomeye abenshi bahora biyahuza Wiski nibindi biyobyabwenjye ngo babone agatotsi?! At the end of the day, ibintu byinshi sibyo bitera umunezero. Reka izo ngeso zose wite kunyungu ushobora gukura mumashuri uri kwiga. Mbere yo gukunda ibintu banza wikunde wowe ubwawe, ukunde ugukunda bikunyuze, ibintu ni ibishakwa my sister. Izo nzu uvuga sisigaye sisenywa muminota. Umunyarwanda ati haguma ubuzima.
  • Patrick6 years ago
    mukobwa mwiza urintwari kuko wirwanyeho kandi ntawakurenganya kuko ntahandi warigukura ubuzima kandi haribenshi bakora uwomwuga ariko ntibibababaze none wowe birakubabaza bigaragazako ushaka kubivamo Uburero tangira ubivemo gahoro gahoro usenge ushake inshuti zisenga nurangiza kwiga ubonye akazi uzabivemo burundu kuko nibibi cyane uwomuhungu ndetse nabandi Bose ntuzibeshyengo ubibabwire uzaba wikozeho Imana ibigufashemo
  • 6 years ago
    Dear, Ntabwo umuntu abeshwaho no kugira amafaranga ahubwo akenshi abeshwaho n indangagaciro ze(value), kuba byarakubayeho... ukaba ubisobanura ko ari ukubera mukenye ibi ni Excuses wiha kugira ngo u justifie uburaya ukora, kuraho Excuses ugire amahitamo kdi its not too late to change, uzababara cyane igihe uwo musore azabimenya akakwanga burundu nibwo uzabona ibyo uha agaciro ubu ataribyo bifite agaciro. amahoro y'umutima ntacyo wayanganya kuri iyi. kdi inzara irashira niba ufite ubwenge bwo kwiyorobeka wagira n ubwenge bwo gucuruza utuntu dukeya. STOP EXCUSES AND START A NEW LIFE, and what goes around comes around. Hari igihe bizagusaba ko wishyura ibyo wakoze
  • H6 years ago
    Ndabashimiye inyarwanda.com gusangiza iyi nkuru.Nawe mwana w urwanda wakoze kugisha inama.Kuko burya umutwe umwe ntiwifasha kwikiza ahubwo wifasha gusara.Inama nagira uwo mwana w'umukobwa niba ubwo busambanyi ubukora atari ingeso ahubwo ari ugushaka imibereho,kurinjye numva wabureka icyambere let us think about ur future kuba wiga medecine ejo hazaza ni ahawe uwo mwuga w ubusambanyi wagufasha uyu munsi nyamara ntiwagufasha ejo nyamara iyo medecine will change everything igihe wayirangije neza.Ikindi cya kabiri nakabaye ngira icyambere let talk about now ushaka imibereho kugirango urangize iyo medecine na familly ibeho.Niga Morroco si uko ndi umwana w'uhambaye kandi nanjye n'abayeho nabi kandi home there is struggle there kandi nanjye sinorohewe ariko mbayeho kandi mbayeho mumutuzo Imana ikora ibishoboka ikambeshaho ntacyo mbura sinzi uko ibigenza kandi na familly yanjye ntabibazo bihari byinshi.Ntamukiranutsi usabiriza cyangwa urubyaro rwe rubure icyo kurya no kwambara gusenga ni inkingi ya byose.Kizwa uve muri ubwo busambanyi usabe uzahabwa,icyo aricyo cyose wifuza uzakibona.Ntacyitwazo nakimwe ufite cyo gukora ubusambanyi ngo wabuze imibereho kandi nabantu twagufasha ariko ukazavamo umusaruro mwiza. Imana ikomeze ikumvishe ihitamo ryiza.Escape the hell,there is nothing beautifull comes from there.
  • Nyandikira6 years ago
    Wamfasha ukanyandikira kuri email yanjye damagy100@yahoo.com nta adresse zawe ziriho kukugeraho biragoye ariko mfasha unyandikire nzi neza ko nituvugana bizakugirira umumaro munini au fur et a mesure du temps ,tuzagenda tuganira plz nyandikira,murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND