Muri NKORE IKI y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umukobwa watwandikiye akatubwira ko afite ingeso y’uburaya, hagati aho ariko umusore bakundana akaba atabizi ndetse ngo aramwizera cyane.
Mu butumwa yifuje ko twamuhera abasomyi bacu kugira ngo bamugire inama, uyu mukobwa avuga ko yagerageje kureka uburaya ariko ngo byaramunaniye. Aragira ngo mumugire inama y’icyo yakora.
Dore ubutumwa bwe uko buteye:
"Muraho nshuti z’uru rubuga? Mfite ikibazo kinkomereye ndifuza inama zanyu. Ndi umukobwa w’imyaka 22 niga muri kaminuza y’u Rwanda i Huye mu mwaka wa kabiri. Nakuze ndi umukobwa w’umuhanga mu ishuri, wiyubaha kandi abantu bose baranyemeraga ko ndi serieuse.
Nakuriye mu muryango ukennye cyane, ndi imfura iwacu kandi turi abana bane. Mama nta kazi agira kandi nta papa tugira nta n’ubundi bufasha kuruhande. Twabayeho nabi cyane, ngeze mu wa gatanu secondaire, abakobwa b’inshuti zanjye barebye ukuntu tubayeho batangira kujya banteza abagabo ngo bampe amafaranga.
Nari umukobwa wihagararaho mu nzara ariko byaranze. Kuva ubwo natangiye kujya mpahira iwacu, ndihira barumuna banjye amashuri ndetse nkishyura n’inzu. Yemwe sinanasubiye inyuma mwishuli nakomeje kuba uwa mbere kuko uko kwigurisha nagukoraga muri vacances.
Gusa munyumve neza sinategaga, ahubwo byabaga ari network hagati yacu abakobwa ugasanga barakurangiye. Ntawigeze amenya ibyo bintu usibye abo bakobwa n’umubyeyi wanjye. Ndetse ndangiza secondaire nabonye akazi mara umwaka ntasambana. Nabonye bourse yo kuza muri kaminuza nkuru y’ uRwanda, sinakomeza gukora kuko ntari kubifatanya ngo bikunde.
Nasubiye muri ya nzira ya cyera. Nkaha amafranga iwacu nanjye nkakemura ibyange bibazo. Ubwo rero reka umusore wa hano muri kaminuza azankunde yende gusara mwangire kuko nabonaga agiye kumvangira. Birakomera abantu bakoresha inama bansaba ko mwemerera. Nabuze uko ngira ndemera.
Ubwo ntangira gukundana nawe bitandimo, ikibabaje ni uko twamaranye amezi atatu nsigaye mukunda cyane. Ubu tumaranye umwaka n’igice. Ni umusore utameze nk’abo twirirwa tubona, ariyubaha kandi akunda Imana, anafite imico myiza pe! Ntituraryamana yambwiye ko nzamubera umugore kandi ko ari bwo tuzaryamana, gusa namubwiye ko ntari isugi.
Turakundana cyane kandi aranyizera! Bijya bimbabaza iyo asenga ashimira Imana ko yamuhaye umu copine w’imico myiza. Gusa ya network sinayivuyeho akazi ndacyagakora, iyo ngiye muri weekend, aba azi ko ntashye mu rugo. Azi ko iwacu twifashije kuko nagerageje kuhagira heza ntiyakwirirwa yibaza aho nkura amafranga.
Noneho ejobundi mperutse gukundwa n’umugabo angurira inzu Kimironko ambwira ko ashaka ko dukundana imyaka 3 (akora muri ONU) kuko niyo contrat afite. Ubu inzu ni iyanjye inyanditseho. Ibyo byo byarandenze nabuze aho mpera nanabibwira umubyeyi wanjye. None dore ikibazo cyanjye: mu by’ukuri nzi kwiyorobeka ntawamenya ibyange. Ariko nta mahoro mfite.
Mporana umutima uncira urubanza, ndeba umwana w’abandi ndi guhemukira nkumva nakwiyahura. Iyo ndangije gusambana ndarira. Ntekereza kuva muri ibyo byose nkabona iwacu bazicwa n’inzara. Ni ukuri ndaremerewe mungire inama. Ese mbivemo nihane nkizwe? Mbwire se uwo musore turekane nigumire mu buraya kugirango atazamenya ibyanjye akiyahura?
Ninkizwa se nzabaho nte kwishuli? Iwacu se bazarya iki? Ese ko ntigeze ntwita nkaba mpora nanipimisha nta SIDA ndwaye umunsi nanduye bwo bizagenda gute? Ni ukuri mubyumve ngo ndahangayitse nta mahoro yo mu mutima mfite. Kandi rwose murabibona ndi n’umwana ufite future nziza kuko niga medecine generale!"
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO