Mu Rwanda hakunze kubera ibitaramo byinshi abahanzi banyuranye bakahakorera ariko burya kutagira icyo bikungura cyangwa ubyigiraho ni ikibazo gikomeye. Ni muri urwo rwego nyuma y’igitaramo Meddy yakoreye mu Rwanda twabakusanyirije ibintu bitanu buri munyamuziki wese yakigiraho.
5. Ntibikiri ngombwa ko kugira ngo igitaramo kibe hambuka amakontineri y’ibyuma bya muzika…
Mu myaka yashize kugira ngo mu Rwanda habere igitaramo kinini byasabaga kuzana amakontineri y’ibyuma bya muzika byavaga mu mahanga, rimwe ntibinavuge neza. Gusa magingo aya igitaramo cya Meddy cyabereye i Nyamata cyongeye gushimangira ko atari ngombwa ko hambuka ibyuma bya muzika ahubwo mu Rwanda hasigaye hari abantu bafite ibyuma bya muzika kandi bihagije.
Nubwo byakongerwa ariko byibuza mu Rwanda hasigaye hari ibyuma bya muzika bihagije
Ibi bikureho n'abakomeje gutsimbarara kukuzana ibyuma bya muzika bivuye hanze kenshi bitakinyura n'ababyumva cyane ko urugero rwa hafi abakurikiye igitaramo Diamond aherutse gukorera i Nyamata batazibagirwa ibyo ibyuma byakoreye abahanzi babanje ku rubyiniro.
4. Umuhanzi w’umunyarwanda ashobora gukora igitaramo cye wenyine cyikitabirwa mu gihe no kwinjira biba byaba bikosha…
Muri iyi minsi abantu bari kugenda babona agaciro k’umuhanzi nyarwanda, ntawakwibaza nkuko byahoze ko umuhanzi ari umuntu wabuze icyo akora, ari ikirara cyananiranye iwabo…, ahubwo ubu gukora umuziki ni akazi nk'akandi ndetse gatunze abatari bake. Ntamuntu ugishidikanya ko abahanzi nyarwanda bakunzwe icyakora icyari gisigaye ni ukumenya niba mu by’ukuri hari umuhanzi w’umunyarwanda wabasha gukora igitaramo cye wenyine akabona abantu ndetse akanabasha kubona agatubutse kabone ko no kwinjira byaba bikosha.
Bose bari bitabiriye kubera Meddy
Ibi nyawabitindaho Meddy yamaze kubyerekana, ubwo havugwaga igitaramo cye, abantu banyuranye bakomeje kugaragaza ko kazaba ari akazi gakomeye kuba uyu musore aziririmbana ku rubyiniro ntabandi bahanzi bari kumwe nawe kugira ngo rubanda bashidukire urutonde runini rw’abahanzi baba bari buririmbe cyane ko no kwinjira bitari bihendutse. Aha kwinjira byari 10000frw ku muntu waguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo naho kuri uwo munsi nyir'izina bikaba 15000frw amafaranga utakwita make ku bushobozi bw’abanyarwanda.
3.Burya abanyarwanda bakunda umuziki w’abahanzi nyarwanda aho waba ugiye hose bagusangayo upfa kuba ufite igituma bagukurikira…
Si kenshi abahanzi Nyarwanda bagiye batinyuka gushyira ibitaramo byabo hirya y’umujyi wa Kigali, ibi ntakindi kibitera ni ugusigasira umubare w’abafana babo baba bagomba kwitabira igitaramo boroherejwe bishoboka byose, harimo no kubegereza igitaramo. Ibi rero byaje kunyomozwa bishyirwaho akadomo n’igitaramo Meddy yakoreye i Nyamata aho imodoka igenda iminota mirongo ine ivuye mu mujyi wa Kigali ariko bikarangira igitaramo kitabirwa ku buryo bukomeye.
Ntibakanzwe no kuba igitaramo cyarabereye kure y'umujyi wa Kigali
Igitaramo cya Mutzig Beer Fest 2017, abantu bakimara kumenya ko cyajyanywe i Nyamata ahitaruye umujyi wa Kigali batangiye kugira impungenge ko abafana b’umuziki baba mu mujyi wa Kigali babangamirwa n’urugendo rurimo bigatuma Meddy atabona abafana benshi. Ibi byaje guhabana n’ukuri kuko muri Golden Tulip Hotel ahagombaga kubera igitaramo hari hakubise huzuye abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo cyatumiwemo Meddy.
2.Si ngombwa ko umuhanzi amara amasaha ye asaba abafana kuzamura amaboko, hereza abantu icyo bashaka kandi bakwiye urebe ko batibwiriza…
Mu bitaramo binyuranye hano mu Rwanda n’ahandi usanga abahanzi bameze nk’abahendahendera abafana kuzamura ibiganza n’amaboko hejuru ngo bamwereke ko bamushyigikiye. "Amaboko hejuru, muzamure amaboko, murushanwe kuzamura amaboko, muzunguze ibyo mufite, turirimbane…" ni zo magambo abahanzi bakunze gukoresha iyo bari kuri stage, gusa siko byagenze kuri Meddy kuko yamaze kwereka abahanzi uburyo bwiza bwo gusaba umufana kujyana nawe igihe uri mu gitaramo uririmbira abantu benshi.
Meddy yaririmbye amasaha abiri yuzuye, muri aya masaha yose yamaze ku rubyiniro yarwanaga no gukora ibishimisha abakunzi be ndetse bakajyana mu mujya w’injyana ye aho kugira ngo abasabe ibyo batiyumvamo. Ibi byavuye mu kuririmbira abantu indirimbo bazi neza babyinnye mu myaka yashize ariko bataherukaga kimwe n’inshyashya ariko nazo abantu bakunda bityo kenshi iyo ufite ikintu abantu bashaka ntacyababuza kukishimira mu gihe ukibahaye.
1.Kubaha abafana, urubyiniro no guha imbaraga zawe zose akazi ukora bimwe mu byafashije Meddy…
Meddy utari uherutse kuririmbira abafana be baba mu Rwanda dore ko yari amaze imyaka aba muri Amerika, yari yitezweho byinshi kandi yagombaga gukora, ibi ni byo yakoze dore ko uyu muhanzi yakoresheje imbaraga ze zose ngo ashimishe abafana be, aha hari n'abatebyaga ko yaririmbye agakora nk'aho aricyo gitaramo cye cya nyuma akoze.
Meddy yabyiniye abafana be, arabacurangira, aranabaririmbira
Meddy yaririmbye live, aracuranga, arabyina,… mbese ibisabwa hafi ya byose kugira ngo umuhanzi ashimishe abafana be yabikoze. Ibi bigaragaza guha icyubahiro abafana bawe n’akazi ukora mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri yamaze ku rubyiniro.
Izi ngingo uko ari eshanu zakabereye impamba ikomeye abanyamuziki bo mu Rwanda, ariko nanone hakomeje kwibazwa icyakorwa ngo umuhanzi uri hano mu Rwanda azagere ku rwego rwo kuba yakora igitaramo gikomeye ku giti cye atari urutonde rw’abahanzi bari kumufasha. Iri ni ihurizo rikomeye ku bahanzi nyarwanda bitari byabaho.
TANGA IGITECYEREZO