RFL
Kigali

APR FC iracakirana na Villa SC kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2017 13:01
0


Ikipe ya APR FC yatsinzwe na AS Kigali ku mukino wa nyuma wa Rubavu Intsinzi Cup Celebration ku mukino wa nyuma, igomba guhura na Villa Sport Club yo muri Uganda nayo yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wab gishuti kuri uyu wa Gatandatu



Kazungu Claver umukozi muri APR FC ufite inshingano zo guhuza iyi kipe n’itangazamakuru yemereye INYARWANDA ko nyuma yo kurangiza irushanwa rya Rubavu Intsinzi Celebration Cup 2017, ikipe ya APR FC ifite gahunda yo gucakirana na Villa SC kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeli 2017 kuri sitade ya Kigali.

“Tuzakina nayo (Villa SC) kuwa Mbere muri gahunda yo kwitegura neza shampiyona n’imikino y’Agaciro Development Fund”. Kazungu Claver

APR FC yatsindiwe i Rubavu

APR FC yatsindiwe i Rubavu  itahana umwanya wa kabiri

Ikipe ya APR FC yakinnye imikino itatu mu irushanwa rya Rubavu Intsinzi Celebration Cup, itsinda imikino ibiri inatsindwa umwe wa nyuma itwarwa igikombe na AS Kigali.

APR FC irakomeza urugendo idafite Yannick Mukunzi wamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’imyaka umunani yari amaze muri iyi kipe yambara umweru n’umukara.

Bizimana Djihad wari waragiye mu igeragezwa mu Budage kuri ubu amakuru ahari avuga ko yaba yaragarutse mu Rwanda azanwe no kongera amasezerano muri APR FC ndetse akaba yararangije kuyongera agahabwa miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW).

Mbere yo guhura na APR FC, Villa SC yabanje gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wakiniwe kuri sitade ya Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 2 Nzeli 2017. Igitego cyatsinzwe na Kyambadje Allan ku munota wa 65' w'umukino.

Muhadjili Hakizimana acengwa na Ntwali Evode umwe mu bakinnyi bazi gukina hagati muri AS Kigali

Muhadjili Hakizimana acengwa na Ntwali Evode umwe mu bakinnyi bazi gukina hagati muri AS Kigali

Benedata Janvier nawe ni umukinnyi wa APR FC ukeneye iminota myinshi yo kwigaragaza

Benedata Janvier nawe ni umukinnyi wa APR FC ukeneye iminota myinshi yo kwigaragaza 

Nyuma yo kunganya na KCCA FC Jimmy Mulisa araba yipima ku yindi kipe yo muri Uganda

Nyuma yo kunganya na KCCA FC Jimmy Mulisa araba yipima ku yindi kipe yo muri Uganda

PHOTOS:Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND