RFL
Kigali

FERWACY yakiriye impano y’amagare yatanzwe n'u Bubiligi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2017 7:03
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) ryakiriye impano y’amagare n’ibindi bikoresho byayo byatanzwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi.



Iyi mpano yatanzwe mu rwego rw’umubano hagati y’amashyirahamwe yombi nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono umwaka ushize. Iyi mpano irimo amagare atandatu (6) mashya  n’ibikoresho byayo byuzuye hamwe n’amakadere (cadres) 16 byose bifite agaciro k’ama euro 65.000€ angana na miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ibi bikoresho kandi, iri shyirahamwe ryatanze imyenda 644 irimo iyo gukina no gukoresha imyitozo ku bagabo n’abagore. Uretse inkunga y’ibikoresho , ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryemereye FERWACY ko rizayifasha mu kuganira n’inganda zo mu Bubiligi zikora imyenda n’ibikoresho by’amagare kugira ngo u Rwanda rubigure ku giciro cyiza. Rwabusaza Thierry, umunyamabanga mukuru muri FERWACY yagarutse ku kamaro k’uyu mubano hagati y’amashyirahamwe yombi. Yagize ati:

Aya ni amasezerano azagirira amashyirahamwe yombi akamaro kandi azakomeza kugeza igihe azagera no ku bindi bikorwa birenze ibi. Amasezerano yasinywe umwaka ushize yavuguruwe (Addendum au MOU) kugira ngo azatugeze ku ntego zifatika. Twumvikanye ko  buri mwaka azajya aganirwaho mu rwego rwo kunoza ibikorwa bitandukanye biyakubiyemo hagamijwe iterambere ry'umukino w'amagare mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Tom Van Damme, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi,yatangaje ko ari ishema ku Bubiligi kugirana amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuko ari ishyirahamwe rifite icyerekezo mu guteza umukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika.

Muri aya masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzafasha abakinnyi b’Ababiligi cyane cyane abashaka kwitwara neza mu guterera (grimpeurs) hamwe n’abakina umukino wa BMX bagacumbikirwa mu kigo cya Africa Rising Cycling Center kiri i Musanze.

Ferwacy

Tom Van Damme (Ibumoso) hamwe na Rwabusaza Thierry (iburyo), umunyamabanga mukuru muri FERWACYIfoto; Ferwacy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND