Kigali

Uwimana Emmanuel (Nsoro-Tiote) yasinye muri Espoir FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/08/2017 14:51
0


Uwimana Emmanuel uzwi nka Nsoro Tiote wakinaga hagati muri AS Kigali FC yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Espoir FC ibarizwa mu Karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba.



Uwimana wari umaze imyaka ine ari umukinnyi wa AS Kigali, yumvikanye na Espoir FC nyuma yo gukora imyitozo muri Rayon Sports. Mu kiganiro na INYARWANDA, uyu musore yemeye ko yasinye kandi ko gahunda afite ariyo gufasha iyi kipe hagati mu kibuga.

“Nasinye umwaka umwe. Twarumvikanye kuko amasezerano yanjye muri AS Kigali yari yarangiye nyuma yuko igice cy’umwaka w’imikino ushize nagikinnye nsoza kuko nari muri Etincelles FC mu gice cya mbere cya shampiyona”. Uwimana Emmanuel.

Uwimana Emmanuel watangiriye umupira w’amaguru muri Centre Sportif de Rwamagana , yaje kubengukwa n’abatoza ba Academy ya FERWAFA (Isonga FC) mu 2009 amaramo imyaka itatu (3). Mu 2012 yaje gushimwa na Kayiranga Baptiste amujyana muri Kiyovu Sport akinamo igice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2012-2013.

Shampiyona 2012-2013 irangiye yahise anyarukira muri AS Kigali ubwo yari igitozwa na Cassa Mbungo Andre. Uyu musore yaje kugenda agira ibibazo by’imvune zikomeye bigera n’aho ajya kubagwa.

Uwimana Emmanuel  mu mukino AS Kigali yakinnyemo na APR FC mu gice cya kabiri cya shampiyona

Uwimana Emmanuel  mu mukino AS Kigali yakinnyemo na APR FC mu gice cya kabiri cya shampiyona 2016-2017

Intangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 zasanze amaze umwaka adakina, bitewe nuko yari atangiye kugaruka mu kibuga aza gutizwa muri Etincelles FC igice cya shampiyona. Mu mikino yo kwishyura ni bwo uyu musore yagarutse akomeza gufasha Eric Nshimiyimana hagati mu kibuga mbere yuko agana muri Espoir FC azakinira umwaka w’imikino 2017-2018.

Uwimana Emmanuel inyuma ya Mukunzi Yannick wa APR FC

Uwimana Emmanuel inyuma ya Mukunzi Yannick wa APR FC

Uwimana Emmanuel  yari amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports

Uwimana Emmanuel

Uwimana Emmanuel  yari amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports

Uwimana Emmanuel mu kirere ashaka umupira

Uwimana Emmanuel mu kirere ashaka umupira

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND