Karoti ni zimwe mu bwoko bw’imboga zikunze guhingwa mu Rwanda mu duce hafi ya twose nkuko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga NAEB.
Kenshi na kenshi dukunze kurya ibiribwa kuko bituryohera, aribyo tubona hafi yacu cyangwa bigaragarira amaso yacu neza, rimwe na rimwe tukaba hari ibyo twakwirengagiza kubera kudasobanukirwa umumaro bifitiye ubuzima bwacu.
Nkuko tubikesha Naturalnews, karoti ni imwe mu mboga zifitiye imimaro myinshi umubiri wacu kuko yibitsemo intungamubiri zitandukanye n’urusobe rw'imyunyu ngugu na za Vitamin.
Umumaro karoti zifitiye umuntu
Karoti zifasha mu kwirinda Cancer zitandukanye twavugamo nka kanseri y’ibihaha, kanseri yo mu muhogo, kanseri yo mu maraso (Leukemia), ndetse na kanseri ya Prostate bitewe n’uko igira anti –oxidant bita beta- Carotene iri ku rugero rwo hejuru.
Kurinda indwara y’ubuhumyi( Blindness) cyane cyane ku bantu bakuze kuko iterwa no kubura Vitamin A kandi karoti ikaba ikungahaye kuri VitaminA.
Ifasha mu kugabanya uburibwe(ububabare) kurya karoti ku rugero rukwiriye bifasha mu kugabanya ububabare mu kimbo cyo gukoresha imiti nka Asprin, Ibuprofen,…
Ifasha mu gutuma uruhu rudasaza kuko ifite ibyo bita Lycopen.
Karoti ifasha mu gutuma ubwonko bukora neza ikanafasha mu kurinda kwibagirwa bikabije.
Ifasha mu kugabanya urugimbu(Cholesterol) mu mubiri.
Karoti ifasha mu gukumira indwara z’umutima kuko igira imyunyu ngugu nka potassium .
Ifasha mugukomeza amagufwa no kurwanya indwara zo mu ngingo kuko igira umunyungugu witwa kalisiyumu(Calicium).
Ifasha mu kugabanya ibiro bitewe n’uko igira uturemangingondodo kandi ikaba ihagisha bityo ubushake bwo kurya buri kanya bukaba buke.
Uko ikoreshwa:
Ishobora gukoreshwa ari mbisi cyangwa ukayikoramo salade.
Ishobora gukarangwa mu mavuta nk’ izindi mboga zisanzwe.
Bakunzi bacu rero niba hari bimwe muri ibi twavuze haruguru wifuza kugeraho ibanga ni ugukoresha karoti ku rugero rukwiye .
Liliane KALIZA
TANGA IGITECYEREZO