RFL
Kigali

BASKETBALL: Ikipe y’igihugu ikomeje imyiteguro y’igikombe cya Afurika inafite umutoza mushya wungirije-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2017 19:11
0

Abakinnyi 16 bagize itsinda ryahamagawe na Moise Mutokambali umutoza w’ikipe y’igihugu kuri ubu bakomeje imyitozo ikarishye mu rugendo rwo kwitegura imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal na Tunisia kuva kuwa 8-16 Nzeli 2017.Mu busanzwe Moise Mutokambali yari yungirijwe na Buhake Albert umutoza mukuru wa IPRC Kigali BBC ariko muri iyi myiteguro Mutokambali yungirijwe na Aime Kalim Nkusi usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe ya APR BBC.

Mutabazi Richard umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yasobanuye ko uretse kuba Buhake Albert afite ikibazo cy’imvune, iri shyurahamwe bateganya ko umutoza wungirije ashyirwaho buri kiragano cy’imikino iba yitegurwa bitewe n’ubushishozi baba bakoze.

“Abatoza bungirije bashyirwaho buri uko habaye gahunda y’ikipe y’igihugu. Biterwa n’ibigenderwaho habaho izo mpinduka ikndi nuko Buhake arwaye”. Mutabazi Richard

Buhake Albert kuri ubu ufite ikibazo ku kirenge, yatoje imikino ya nyuma ya shampiyona , playoffs n’imikino yo kwibuka arwaye , kuri ubu akaba ari mu biruhuko by’umwaka w’imikino 2016-2017.

Dore abakinnyi 16 bari mu myiteguro y’ikipe y’igihugu:

1.Mugabe Arstide (Patriots BBC)

2.Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC)

3.Sagamba Sedar (Patriots BBC)

4.Ishimwe Parfait (APR BBC)

5.Ndizeye Dieudonne (IPRC Kigali BBC)

6.Icyishatse Herve (IPRC South BBC)

7.Nkurunziza Walter (Patriots BBC)

8.Hagumintwari Steven (IPRC Kigali BBC)

9.Shayaka Olivier (Espoir BBC)

10.Munyaneza Eric (APR BBC)

11.Niyonkuru Pascal (Espoir BBC)

12.Ruzigande Ali (APR BBC)

13.Niyonsaba Bienvenue (IPRC South BBC)

14.Ndoli Jean Paul (IPRC Kigali BBC)

15. Kaje Elie (Patriots BBC)

16.Kami Kabange Milambwe (REG BBC)

 Mutokambali Moise umutoza mukuru akarishya abakinnyi

Mutokambali Moise umutoza mukuru akarishya abakinnyi

Buhake Albert aracyarwaye ku kirenge cy'iburyo kuko niwe wari usanzwe yungirije

Buhake Albert aracyarwaye ku kirenge cy'iburyo kuko niwe wari usanzwe yungirije

Aime Kalim Nkusi niwe kuri ubu wungirije Moise Mutokambali mu ikipe nkuru

Aime Kalim Nkusi niwe kuri ubu wungirije Moise Mutokambali mu ikipe nkuru

Kaje Elie wa Patriots BBC

Kaje Elie wa Patriots BBC 

Kami Kabange wa REG BBC

Kami Kabange wa REG BBC

Kami Kabangu wa REG BBC na Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC

Kami Kabangu wa REG BBC na Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC

Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC

Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC

Nkurunziza Walter wa Patriots BBC

Nkurunziza Walter wa Patriots BBC

Abakinnyi ku ruziga

Abakinnyi ku ruziga 

kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Ruzigande Ally kapiteni wa APR BBC

Ruzigande Ally kapiteni wa APR BBC 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COMTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND