RFL
Kigali

Urukundo rwa Eddy Kenzo n’umugore we rukomeje kuzamo kidobya

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:11/08/2017 11:33
1


Ukutumvikana hagati ya Eddy Kenzo n’umugore we,Rema Namakula rukomeje kugenda biguru ntege,ni nyuma yaho mu ijoro Rema yacukumbuye telefone ya Eddy Kenzo akabonamo ubutumwa bugaragaza ko amuca inyuma.



Amakuru ava mu bantu batuye mu gace umuryango wa Eddy Kenzo utuyemo kitwa Seguku ikinyamakuru Ugblizz ari na cyo dukesha iyi nkuru cyakiriye avuga ko  aba bombi batabanye neza mu mezi abiri ashize ubwo Rema abonye ubutumwa bugufi bw’urukundo muri telefoni ngendanwa y’umugabo we bivugwa ko ari ubw’abandi bagore batandukanye Kenzo avuga ko ari abo bakorana.

Ibi nibyo ngo byatumye uyu mugore arakara abyutsa umugabo we muri iryo joro amusaba kugira icyo avuga kuri iyi ngingo akamubwira ko adakwiriye kumucukumburira telefone.Ibi ni byo byatumye aba bombi ngo baba bamaze amezi abiri batavugana ndetse ngo ntibakirara mu cyumba kimwe kuko Rema arara mu cyumba cy’abashyitsi.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Rema yitabaje umujyanama we,Halimah Namakulah kugira ngo abafashe gukemura aya makimbirane. Eddy Edrisa Musuuza na Rema Namakula bamaranye imyaka itatu babana bakaba bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa,Amaal.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mere6 years ago
    Nta mugabo wabona utandikirwa SMS z'urukundo n'abandi bagore.ubwo rero umugore ujya gucukumbura phone y'umugabo we aba ashaka kwisenyera.kuko ugeramo ugatungurwa ukibaza niba urimo kurota bikakuyobera.Umwanzuro:Uramutse ubibonye par accident,aho gusenya byirengagize nawe ntubuze abandi bakwandikira.Equity.





Inyarwanda BACKGROUND