RFL
Kigali

Bitarenze icyumweru hazamenyakana umunyarwanda uzungiriza Ivan Minaert muri AS Kaloum Star

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/07/2017 11:33
0


Ivan Jacku Minaert kuri ubu uri gutoza AS Kaloum Star mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Guinea Conakry arifuza ko yazungirizwa n’umutoza uvuka mu Rwanda, umutoza atifuza kuba yavuga amazina mu gihe bitararangira.



Ivan Minaert wageze muri AS Kaloum Star kuwa 11 Kamena 2017 aho yeretswe abakinnyi n’abafana b’iyi kipe. Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri azamara atoza iyi kipe, Minaert avuga ko umwe mu batoza bo mu Rwanda bamaze kuvugana ko bitarenze icyumweru azaba yamaze kugera muri Guinea Conakry kumwungiriza.

Aganira na INYARWANDA, Minaert yavuze ko muri iki Cyumweru ari bwo azaba yamaze kuganira byose n’umunyarwanda uzamwungiriza muri AS Kaloum Star.

“Mu minsi micye muzamenya amakuru meza kuko ndi mu biganiro n’umwe mu batoza bo mu Rwanda nifuza ko yaza hano akanyungiriza muri AS Kaloum. Ntabwo nakubwira amazina ye kugeza igihe bizaba byamaze kurangira. Ndibaza ko nta gihindutse byaba muri iki Cyumweru”. Ivan Minaert

Ivan Minaert yageze muri Mukura Victory Sports kuwa 30 Mutarama 2017 mbere yo kuyivamo kuwa 11 Kamena 2017. Uyu mugabo yageze i Huye avuye muri AFC Leopards muri Kenya, ikipe yari yagiyemo avuye muri Rayon Sports yari yagezemo mu 2016.

Image result for Ivan Minaert   inyarwanda

 Ivan Minaert arifuza gukorana n'umunyarwanda ataravuga amazina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND