RFL
Kigali

Twaganiriye n’umunyabugeni Bushayija Pascal washushanyije igihangano cyaguze miliyoni 32Frw-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/06/2017 19:49
2


Bushayija Pascal ni umuhanzi w’umunyabugeni wabigize umwuga. Uyu mugabo yatangiye ubugeni ababyeyi batabyumva yewe ngo rimwe na rimwe yarabikubitiwe ariko ubu amaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze yarwo ndetse mu bihangano yakoze harimo icyaguzwe akayabo ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.



-Gushushanya yabikunze kuva cyera akiri umwana

-Yahoraga ahanganye n'ababyeyi be n'abarimu kubera gukunda gushushanya

-Mu gihe cyose yabonagamo ikiruhuko yumvaga ntakindi yakora kitari gushushanya

-Nubwo gushushanya ari impano ye yanabyize mu ishuri ry'Ubugeni ku Nyundo

-Igihangano cye cyamushimishije ni icyaguzwe hafi miliyoni 32 z'amanyarwanda

-Bushayija ni na we washushanyije impano abahanzi,abakinnyi n'abanyamakuru bahaye Perezida Kagame

Inyarwanda.com yamwegereye bagirana ikiganiro kirambuye cyagarutse kuri amwe mu mateka ye, uko abona gahunda ya ‘Made in Rwanda’, inama agira urubyiruko n’ibindi bibazo by’amatsiko yagiye asubiza.

Ibi bintu nabikunze kuva kera nkiri umwana muto, kuko nanabikoraga nkiri muri ecole primaire(amashuri abanza) nibwo natangiye kwibonamo impano, noneho nkabikora, muri icyo gihe abantu bari bataranamenya ibyo ari byo bakumva ko umwana ubikora ari umuntu ukora ibintu bitazagira icyo bizamumarira kuko icyo gihe nta munyarwanda n’umwe wabyiyumvagamo. Bushayija

Iyo uganira na Bushayija akubwira ukuntu yanyuze mu nzira itoroshye ahora ahanganye n’ababyeyi n’abarezi be kubera gukunda gushushanya. Ati “ Ababyeyi n’abarimu banyigishaga ntibabyumvaga ku buryo kubikora byasaga nko kurwana nabo,…ariko ku bwanjye nkumva ari ibintu byari bindimo. Ikintu icyo ari cyo cyose nashakaga kugira ngo nerekane cyangwa nkora no mu gihe cy’akaruhuko cyanjye numvaga nta kindi nagombaga gukora atari ugushushanya.”


Gushushanya ni impano ye kuva kera, ubu amaze kuba ubukombe

Aho arangirije amashuri abanza yaje kugira amahirwe, yerekeza ku ishuri ry’Ubugeni ryo ku Nyundo akora ikizamini ahita anagitsinda mu buryo butamuruhije cyane nkuko yabidutangarije akaba ariho yahise atangirira kubyinjiramo neza. Aya mashuri yayatangiye mu 1972 ayarangiza mu 1978, ndetse nyuma gato nawe yaje guhita aba umwarimu muri iri shuri aho yamaze igihe cy’imyaka 14 atanga ubumenyi mu by’ubugeni.

Ntazibagirwa umunsi wa mbere amurika ibihangano 60, hakagurwa kimwe…

Imurikagurisha rya mbere Bushayija yakoze hari mu mwaka wa 1986, akubwira ko atazigera aryibagirwa, ndetse ngo iyo aza kuba ari umuntu ucika intege aba yarahise abireka agashaka ibindi yakora, ariko ngo ni ryo ryabaye itangiriro ry’ibikorwa yageze muri uyu mwuga.

Mu bihangano 60 nazanye nabashije kugurishamo igihangano kimwe gusa, urumva ko iyo nza kuba ndi umuntu ucika intege nari guhita mbireka kuva uwo munsi, ariko ntabwo byanciye intege naravuze ngo ngomba gukomeza kubikora nkabikundisha abantu, byonyine gutumira abantu ngo baze babirebe byari ibibazo ariko icyo gihe nicyo gihangano kimwe nagurishije numvaga ari ishema kuri njye, ndibuka ko icyo gihangano nakigurishije ibihumbi 50 y’icyo gihe, kuri njyewe yari amafaranga menshi kuko ibyo bihangano 60 nari nakoze byari byantwaye amafaranga atarenze ibihumbi 20, ku giti cyanjye icyo gihangano kimwe cyahise kigura izo mvune zose nari nagize, urabyumva kuri njye rwose nahise numva mfite umutima ukeye. Bushayija

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Inyarwanda yagiranye na Bushayija 

Igihangano cyamushimishije ni icyo yashushanyije ifoto ya Perezida Yuweli Museveni na mugenzi we Paul Kagame, cyatanzweho asanga miliyoni 32 ubwo hakusanywaga amafaranga yo kongera gutangiza ishuri ryisumbuye rya Ntare aba bakuru b'ibihugu by’u Rwanda n’u Bugande bizeho. Nubwo aya mafaranga atayashyize mu mufuka we ngo Bushayija byaramunejeje cyane. Ati “ Ku giti cyanjye numvise ari ishema, ndavuga nti mu buzima mpaye igihangano agaciro.”

Paul Kagame

Iki ni cyo gihangano cyamushimishije kurusha ibindi

Muri iki kiganiro cy’amashusho Inyarwanda.com twagiranye n’uyu musaza w’inararibonye mu bugeni n’ubuhanzi muri rusange yanagarutse ku nama ikomeye yahaye urubyiruko aho yabashishikarije kugerageza gukora ibihangano by’umwimerere kuko ari byo bihesha nyirabyo agaciro kurusho kwigana abahanzi bubatse amazina.

Bushayija

Bushayija

Bushayija avuga ko iki gihangano ari cyo cyamushimishije

Bushayija

Iki gihangano cya Bushayija cyaguzwe hafi miliyoni 32 z'amanyarwanda

Bushayija

Perezida Kagame na mugenzi we perezida Museveni basinya ku gihangano cya Bushayija

Impano abahanzi,abakinnyi n'abanyamakuru baherutse guha Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga nabo akabaganiriza, ni impano yakozwe na Bushayija Pascal. Bushayija yabwiye Inyarwanda.com ko ajya gukora igihangano cyahawemo impano perezida Paul Kagame, yabanje kujya inama n'abahanzi,abakora siporo n'abanyamakuru, ababwira ko Perezida Kagame bamuha impano y'umwambaro w'ikipe y'Amavubi iriho nomero 1 bitewe nuko asanzwe akunda cyane siporo ndetse akaba ari na we nomero ya mbere mu Rwanda. Mu magambo ye, Bushayija yagize ati:

Iki gihangano njya kugikora,abantu twari tugiye guhura nabo kugira ngo twige kuri iki gihangano, twarabanje dukora akanama turaganira,noneho baravuga ngo twifuza guha perezida mpano ariko na we utwunganire ku bintu dushobora kuba twamuha bishimishije. Noneho hagombaga kubaho ihuriro ry'abahanzi,abakora siporo n'abanyamakuru,noneho ndavuga nti bibaye byiza nka Perezida wacu (Paul Kagame) ko tuzi neza ko akunda imikino, kubera iki buriya tutamwambika nka'umwambaro w'abakinnyi noneho na we akagaragara umu sportif...Ku byerekeranye n'umwambaro w'abakinnyi ni njyewe ubwanjye wabyikoreye,mwambika umwambaro w'ikipe y'igihugu (Amavubi) kuko ni ikipe abanyarwanda bose bibonamo,noneho n'akarusho ndavuga nti uwamuba na nomero 1 kugira ngo umuntu yerekane ko ari we nomero ya mbere muri iki gihugu (..) mu kugira amahirwe rero igihangano cyanjye naragikoze abantu baragikunda cyane.

Kagame

Bushayija ni na we wakoze impano abahanzi, abakinnyi n'abanyamakuru bahaye perezida Kagame

Paul KagamePaul KagamePaul Kagame

Paul Kagame

Impano abahanzi,abanyamakuru n'abakinnyi bahaye Perezida Kagame

Paul Kagame

Ubwo abahanzi,abakinnyi n'abanyamakuru bahuraga na Perezida Kagame

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Inyarwanda yagiranye na Bushayija 

REBA BUSHAYIJA AVUGA UKO YASHUSHANYIJE IGIHANGANO CYAHAWE PEREZIDA KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwase josine6 years ago
    Muzehe Bushayija ndakwemera cyane! ibishushanyo byawe birivugira. Imana ikomeze ibiguheremo umugisha kd komera komera kuri iyo mpano yawe!
  • Masa6 years ago
    Wow! He is amazing!





Inyarwanda BACKGROUND