RFL
Kigali

PGGSS7: Ijambo Dream Boys bavugiye i Ngoma si ubushotoranyi ku bo bahanganye?, bo barabivugaho iki?–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2017 8:17
1


Uko irushanwa rya PGGSS7 rigenda rigana ku musozo niko guhangana muri irirushanwa bigenda bikura, kuri ubu abahanzi bari gushinjanya kugura abafana no kubakoresha nabi nubwo ntawakwerura ngo abishinje undi mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru.



REBA UKO ABA BAHANZI BITWAYE MU GITARAMO CY’I NGOMA

Mu gitaramo giherutse kubera i Ngoma abagize itsinda rya Dream Boys bari ku rubyiniro bagize batya babwira abafana bati “Ibyo bababwiye mubyirengangize mureke tubyine…” iri jambo uwaryumva yakwibaza niba atari ubushotoranyi aba bahanzi bari bazanye kuri bagenzi babo bahatanye. Ibi byari bije nyuma yaho hari abahanzi badatinya kuvuga ko bagenzi babo bagura abafana bakababuza gufana abandi bahanganye ari nayo mpamvu babivuzeho.

Iri tsinda rivuye ku rubyiniro umunyamakuru wacu yegereye aba basore ngo ababaze byinshi kuri iki gitaramo cyabereye i Ngoma ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2017, aha aba basore bakaba barahamije ko bitwaye neza ndetse babona bagiye kwegukana igikombe ntakabuza.

Image result for Dream Boys Ngoma PGGSS7

dream boysDream Boys mu gitaramo cya PGGSS7 i Ngoma

Umunyamakuru yababajije iby’ijambo batangarije ku rubyiniro maze nabo bahamya ko babivuze kubera igura n’igumura ry’abafana rihari muri iyi minsi icyakora bahamya ko indirimbo zabo zikunzwe arizo zibafashije kuhanyurana umucyo. Aba bahanzi kandi bahamije ko bo batajya bagura abafana ahubwo ko baba bafite ab'aho bagiye nkuko Platini yabyitangarije.

REBA IBYO ABA BAHANZI BATANGAJE NYUMA Y’IGITARAMO CY’I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • petero6 years ago
    igikombe nicyanyu twatangiye kubyina intsinzi dream forever





Inyarwanda BACKGROUND