RFL
Kigali

BASKETBALL:Imikino yo kwibuka irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/06/2017 7:51
0


Ni imikino yo kwibuka ku nshuro ya 23 abahoze ari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 .



Kuri uyu wa Gatanu imikino irakomeza aho baraba bakina umunsi wa gatatu (3). M u itsinda rya kabiri (B)  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) ikipe ya Patriots BBC iheruka gutsinda IPRC-South BBC izaba icakirana na APR BBC nayo iheruka kunyagira 30 Plus. Muri iri tsinda kandi ku isaha ya saa mbili (20h00’) ikipe ya 30Plus BBC izaba ihura na IPRC-South

Nyuma yaho saa yine (22h00’) z’ijoro ni bwo hazakinwa undi mukino mu itsinda rya mbere(A) aho IPRC-Kigali BBC izaba icakirana na REG BBC imikino yose izakinirwa muri stade nto ya Remera. Bucyeye bwaho kuwa Gatandatu imikino izakomeza aho izaba igeze ku munsi wa kane (4). Mu cyiciro cy’abari n’abategarugoli, ikipe ya IPRC-South BBC(W) izaba ihura na APR BBC(W) ku isaha ya saa munani(14h00) ku kibuga cya club Rafiki Nyamirambo.

Mu cyiciro cy’abagabo bo bazaba bageze muri kimwe cya kabiri (½) aho ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00) ikipe izaba yegukanye umwanya wa mbere(1) mu itsinda rya mbere(A) izaba ihura ni yabaye iya kabiri(2) mu itsinda rya kabiri(B). Saa kumi n’ebyiri ikipe yabaye iya mbere(1) mu tsinda rya kabiri(B) icakirane n’iya kabiri mu tsinda rya mbere(A). Hazaba hashakishwa amakipe abiri azajya ku mukino wa nyuma. Imikino yose izabera ku kibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo.

Ku cyumweru kandi hazakinwa imikino ya nyuma ndetse no gushaka umwanya wa gatatu (3) aho ikipe zizaba zatsinzwe muri ½ ku isaha ya saa munani (14h00’) zizahatanira umwanya wa gatatu mbere yuko ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00’) mu bari n’abategarugoli APR Women BBC izaba icakirana n’Ubumwe Women BBC. Imikino yose izabera kuri Club Rafiki.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryo kwibuka rihuza amakipe y’imbere mu gihugu, amakipe azaba yatsinze muri ½ niyo azahura ku mukino wa nyuma.

Dore uko amakipe azahura mu mpera z’icyumweru:

Kuwa Gatanu tariki 2 kamena 2017

Itsinda B:

*Patriots BBC vs APR BBC (Petit stade Amahoro ,18h00’)
*30 Plus BBC vs IPRC - South BBC(Petit stade Amahoro, 20h00’)
Itsinda B:

*IPRC - Kigali BBC vs REG BBC(Petit stade Amahoro, 22h00’)

Kuwa Gatandatu tariki 3 kamena 2017 

ABAGORE:

*IPRC - South BBC vs APR W (Club Rafiki ,14h00’)

ABAGABO:

Kimwe cya kabiri   ½

*Iyambere mu itsinda A vs iya kabiri mu itsinda B (Club Rafiki,16h00’)

*Iyambere mu itsinda B vs iya kabirimu itsinda A(Club Rafiki,18h00’)

Ku cyumweru tariki 4 kamena  2017

Umwanya wa Gatatu (3)

*Amakipe yatsinzwe muri ½ (Club Rafiki,14h00’)

ABAGORE:

*APR (W)BBC Vs Ubumwe(W)BBC (Club Rafiki,16h00’)

Umukino wa nyuma

*Amakipe yatsinze muri ½ (Club Rafiki,18h00’)

 

Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND