RFL
Kigali

Gisa Stevo yashyize hanze indirimbo yakoreye abakundana ariko bahura n'ibibazo byo mu miryango

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/06/2017 9:24
1


Umunyamakuru ndetse akaba n'umuhanzi Gisa Stevo wamenyekanye cyane ku ma Radio Salus na Flash Fm mu biganiro by'imikino n'imyidagaduro yashyize hanze “Turahuza” indirimbo ije nyuma yo gusohora iyo yari yise Uranyuzuza.



Mu mezi icumi (10) ashize ni bwo uyu musore yari yasohoye indirimbo ya mbere ku giti cye ndetse iyi ndirimbo ikaba ariyo yatangiye kumenyekanisha no kumvikanisha impano y'e. Mu gukomeza kugaragaza ko akomeje mu mwuga wo kuririmba Gisa Stevo avuga ko byatumye asohora indi ndirimbo y'amajwi(Audio) yise “Turahuza”.

Mu magambo ari muri iyi ndirimbo yumvikanamo imitoma myishi abwira umuntu bashobora kuba bakundana ariko kandi byumvikana ko harimo ubutumwa by'umwihariko agenera abantu baba mu rukundo ariko abantu benshi batabiha umugisha cyangwa ngo bagaragaze ko bishimiye urukundo rwabo.

Nk'uko Gisa yabitangarije INYARWANDA yavuze ko yagize iki gitekerezo bigendeye ku byakunze kuba mu miryango yo hambere aho wasangaga umukobwa cyangwa umuhungu yanzwe n’umuryango bitewe n'impamvu zo kuba ashobora gukunda uwo batifuza. Yagize ati:

Ni indirimbo nanditse ngendeye ku bikunze kubaho mu buzima bwa buri munsi ugasanga rimwe na rimwe urukundo rw’abantu babiri hari abashaka kurwinjiramo kandi utanazi uko bahuye nuko babanye bityo bigakurura amakimbirane ariko abakundana bo ugasanga bimereye neza banabwirana utugambo twiza twubaka ndetse akenshi ugasanga birangiye bubakanye kandi bitarahabwaga umugisha.

UMVA HANO 'TURAHUZA' YA GISA STEVO

Kuba hari hari hashize igihe kinini akoze indirimbo ya mbere , twashatse kumubaza niba ataragize ibibazo by’imbaraga nke cyangwa kubura ubushobozi bwo gukomeza gukora indirimbo nyinshi, atubwira ko atari intege nke yazanye mu muziki ahubwo ko ari ubwitonzi akorana umuziki.

"Oya pe si ntege nke ngira mu muziki ahubwo iyo wubaha akazi kawe ukubaha nabo ugakorera (abakunzi ba muzika) uba ugomba kubikorana ubwitonzi n'ubushishozi kugira ngo udasondeka abakunzi bawe kuko nibo bantu umuhanzi aba aririmbira. Ikijyane n’intege nke si cyo kuko burya si nako kazi nkora gusa". Gisa

Iyi ndirimbo ya Gisa Stevo yayikoreye mu nzu nshya (Ingo Records Production) azajya akoreramo umuziki mu gihe cy'umwaka aho akorana na Willy ahasanzwe hakorera Kolly The Magic baheruka gukorana indirimbo. Amakuru ahari nuko uyu Kolly yaba ari gutunganya indirimbo zirimo n’iya Big Fizzo na TID (Tanzania).

Gisa Stevo yavuye mu Rwanda asanzwe akina filime aho yagaragaye muri filime yakunzwe cyane mu Rwanda ya Sakabaka aho akina asa n’umupoliisi. Yiteguye gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo muri Nyakanga 2017. 

UMVA HANO 'TURAHUZA' YA GISA STEVO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric gym6 years ago
    Terimbere Petit Frer





Inyarwanda BACKGROUND