RFL
Kigali

Edgard Ntamvutsa yavuze icyamuteye kwandika indirimbo ‘Byose ntagira’ yakoranye na Adrien Misigaro-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2017 18:04
3


Edgard Ntamvutsa na Adrien Misigaro baherutse gukorana indirimbo bise ‘Byose ntagira’. Edgard Ntamvutsa kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda mu gihe yari amaze igihe kitari gito aba muri Amerika, yabwiye Inyarwanda.com icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ndetse n'icyatumye ayikorana na Adrien Misigaro.



UMVA HANO 'BYOSE NTAGIRA' YA EDDY FT ADRIEN

Inyarwanda.com yamubajije impamvu yahisemo Adrien Misigaro kugira ngo bakorane indirimbo, Edgard Ntamvutsa adutangariza ko Adrien Misigaro ari umuririmbyi mwiza ndetse by’akarusho bakaba bakorana umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Yakomeje avuga ko ubutumwa burimo ari uguhumuriza no gukomeza abantu baca mu bihe bibakomereye. Yagize ati:

Iyi ndirimbo twayikorewe na producer Lick Lick mu mpera z’umwaka ushize nindirimbo twitondeye cyane kuko twashakaga kuvuga ibintu bituvuye ku mutima dusanzwe tubona mu buzima busanzwe,hari igihe abakristu baca mu bihe bibakomereye cyane bagatangira gucika intege,hano rero twifuje kuba urugero rwiza kuri abo bacika intege tubereke ko byonyine kumenya Imana no kumenya ko ifite byose aribwo bukungu buruta ibindi,akaba ari naho twakuye izina BYOSE NTAGIRA.

Eddy USA

Umuhanzi Edgard Ntamvutsa ari we Eddy nk'izina akoresha mu muziki

UMVA HANO 'BYOSE NTAGIRA' YA EDDY FT ADRIEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JD6 years ago
    keep it up kbsaa! nice song
  • De la fuente6 years ago
    Blessings on blessings Rwandan boy
  • UKWISHAKA Media 6 years ago
    Imana ibahe iruhuko ridashira.





Inyarwanda BACKGROUND