Nyuma y’uko Ariana Grande afashe icyemezo cyo gusubira i Manchester mu Bwongereza yirengagije igitero cy’iterabwoba cyabaye mu gitaramo cye, mama we Joan ndetse n’iwabo mu rugo hararinzwe n’inzego z’umutekano ku buryo bukomeye cyane.
Ariana Grande atuye ahitwa Boca Raton,aha ni naho harinzwe ku buryo bukomeye,imodoka z’umutekano ziri imbere y’urugo ndetse hari abapolisi babiri ku muhanda waho. TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko ari ibisanzwe ko buri gihe iyo Ariana Grande ari mu mujyi, umutekano w’aha hantu urushaho gukazwa.Ikindi kandi ngo naho uyu mukobwa aherereye i Manchester umutekano uracunzwe cyane.
Ariana Grande yasubiye mu Bwongereza aho azakora igitaramo yise ‘A benefit concert’ mu cyumweru kiri imbere.Amafaranga azavamo azagenerwa abagize ingaruka za cya gitero cy’iterabwoba cyahitanye abasaga 19 naho abarenga 50 bagakomereka.
Abakomeretse bahise batabarwa n'inzego zinyuranye
TANGA IGITECYEREZO