Airtel Rwanda
Kigali

Patient Bizimana ari kubarizwa i Burundi muri gahunda y’iserukiramuco yatumiwemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2017 9:45
0

Umuhanzi Patient Bizimana ari kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi muri gahunda z’ivugabutumwa yagiyemo. Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ni bwo Patient yageze i Bujumbura asanganirwa n’umuhanzi Fortran.



Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’abo muri Moriah Entertainment bafasha Patient Bizimana mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 ari bwo i Bujumbura haba iserukiramuco ryiswe ‘Burundi Schools Festival’ ari na cyo gitaramo Patient Bizimana yatumiwemo. 

Igitaramo Patient Bizimana yatumiwemo cyateguwe na Youth Talent skills ku bufatanye na FK New School. Muri iki gitaramo cyatumiwemo Patient Bizimana, kiraza kugaragaramo abandi bahanzi banyuranye barimo;Prince Mshindi, Samantha, Big Zoe, Boyz of Faith, Dj Patman, SMS, Girls of God,BKM n'abandi. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 2500 Fr y'amarundi ku banyeshuri bafite ikarita y'ishuri ndetse na 5000 Fr ku bantu badafite ikarita y'ishuri.Iki gitaramo kirabera mu ishuri rya F.K New School kuva Saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri. 

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Uyu muhanzi yitabiriye iri serukiramuco i Burundi nyuma y'iminsi micye amaze gukora igitaramo gikomeye cyabaye kuri Pasika kikabera muri Kigali Convention Centre aho yari yatumiye umuhanzi ukomeye muri Kenya witwa Marion Shako. Fortran Bigirimana wasanganiye Patient Bizimana ku kibuga cy'indege, na we aherutse mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yahakoreye taliki 30/10/2016 kikabera kuri CLA Nyarutarama.

Reba hano amafoto y'urugendo rwa Patient Bizimana i Burundi

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana

Patient Bizimana akigera i Burundi yasanganiwe na Fortran






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND