Kalimba Julius wanditse amateka mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda kuva muri 2005 ariko nyuma akamara imyaka 7 atuwugaragaramo, kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ‘Come back’ azakora mu mpera za Kamena uyu mwaka wa 2017 mu ntego yo gutangariza abantu ko agarutse mu muziki.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kalimba Julius yadutangarije ko mu gitaramo cye azafatanya na Dominic Nic, Patient Bizimana n’abandi bahanzi. Yakomeje avuga ko igitaramo cye cyo gutangariza abantu ko agarutse mu muziki, kizaba tariki 25/06/2017 kikazabera ku rusengero rwa God is able rw’i Remera, kwinjira akaba ari ubuntu.
Umuhanzi Kalimba Julius uri mu myiteguro y'igitaramo cye gikomeye
Mbere yo gukora igitaramo Kalimba Julius amaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntibeshya’. Ni indirimbo irimo ubutumwa buvuga ko Imana itajya ibeshya ahubwo ko isohoza icyo yavuze. Yasabye abazayumva bose kujya bizera ijambo Imana yababwiye na cyane ko aho baba barahuriye na yo nta n’umwe uba ahazi. Iyi ndirimbo ye yagiye hanze nyuma y’amezi ane, ashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntajya ananirwa’ yishimiwe n’abatari bacye.
Dominic Nic ni umwe mu bazifatanya na Kalimba Julius
Patient Bizimana na we azaririmba mu gitaramo cya Kalimba Julius
UMVA HANO 'NTIBESHYA' INDIRIMBO NSHYA YA KALIMBA JULIUS
REBA HANO 'NTAJYA ANANIRWA' YA KALIMBA JULIUS
TANGA IGITECYEREZO