RFL
Kigali

Pastor Zigirinshuti azitabira igiterane cy’ububyutse cya ADEPR Kabagari cyatumiwemo amakorali anyuranye

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/05/2017 9:06
2

Itorero rya ADEPR Kabagari ryateguye igiterane cy’ububyutse kizaba tariki 28 Gicurasi 2017 kuva Saa tatu za mu gitondo kugeza Saa kumi n’imwe. Pastor Zigirinshuti Michel ushinjwe ivugabutumwa muri ADEPR ni we uzigishamo ijambo ry’Imana.



Nk’uko Inyarwanda yabitangarijwe n’ubuyobozi bwa ADEPR Kabagari, iki giterane kizaba kirimo amakorali atandukanye arimo; Korali Bethesda, Goshen choir, Omega choir, Korali Golgotha ya ADEPR Rukiri n’amakorali asanzwe akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabagari ndetse hazaba hari na Pastor Zigirinshuti Michel umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri ADEPR akaba ari we uzigisha ijambo ry'Imana. Iki giterane kizabera kuri ADEPR Kabagari iherereye munsi ya gare ya Kacyiru, kwinjira ni ubuntu. 

Image result for Zigirinshuti Michel inyarwanda

Pastor Zigirinshuti Michel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • katusiime Jane3 years ago
    turabatumiye cyane mwese muzahagere. kubana natwe ni umugisha kuri wowe kuko uzahabwa Umugisha n' Imana.
  • katusiime Jane3 years ago
    turabatumiye cyane mwese muzahagere.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND