RFL
Kigali

MTN Foundation yakomereje i Rutsiro gahunda yayo yo gufasha abanyeshuri mu ikoranabuhanga

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:18/05/2017 16:14
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN ibinyujije mu mushinga ICT SCHOOL CONNECT yahaye inkunga ya mudasobwa 24 na interineti y’amezi atatu urwunge rw’amashuri rwa Kavumu mu karere ka Rutsiro.



Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicuransi 2017 ni bwo sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yashyikirije mudasobwa 24 na internet y’amezi atatu urwunge rw’amashuri rwa Kavumu ruherereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro.

Iki gikorwa MTN yagikoze ibinyujije mu nshingano yihaye zo kubika ifaranga rimwe ku ijana mu byo yinjije kugira ngo akoreshwe mu guteza imbere abaturarwanda binyuze mu mushinga wa ICT SCHOOL CONNECT. Iki gikorwa kimaze gukorwa mu turere twinshi ndetse MTN ifite intego yo kugera mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu.

Mukarubega Zulfat uhagarariye MTN Foundation yabwiye aba banyeshuli bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kavumu ko izi mudasobwa bahawe ari izabo bagomba kuzikoresha bakazibyaza umusaruro kandi bakazifata neza na barumuna babo bakazazigiraho ikindi kandi mu gihe abanyeshuri batari kuzigiraho yabasabye ko n’abaturage baturiye iki kigo bajya bazikoresha kugirango iki kigo gitere imbere kihateza n’abagituriye

Kugeza ubu MTN Foundation irihira abanyeshuri ijana mu mashuri yisumbuye,ikaba yaravuje abana ibihumbi bibiri bavukanye ibibari ndetse ikaba yaratanze mudasobwa ijana zo mu bwoko bwa laptop ku bayobozi b’utugali ijana batari bazifite. Ikindi ni uko yatanze ingufu z’amashanyarazi(Panneaux solaire)ku baturage magana ane na cumi na batandatu(416)bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara,kandi ibi bikorwa byiza bizakomeza

MTN foundation

Bagera mu rwunge rw'amashuri rwa Kavumu bakiriwe n'itorero

MTN foundation

MTN foundation

Abanyeshuri bari bishimye cyane

MTN foundation

Umuyobozi w'iki kigo Nyirabasinga Athanasie yatangiye atanga ishusho rusange y'iki kigo

MTN foundation

Mukarubega Zulfat waje ahagarariye MTN foundation

MTN foundation

Ayinkamiye Emerance,umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yashimiye MTN kuri iyi nkunga batanze anabasaba ko no mu bindi bikorwa byiza bakora bazajya bakomeza gutekereza kuri Rutsiro kuko iri mu turere tukiri inyuma mu iterambere

MTN foundation

Uhagarariye MTN foundation,umuyobozi w'ikigo cya Kavumu ndetse n'umuyobozi w'akarere ka Rutsiro mu gikorwa nyirizina cyo gushyikiriza iri shuri za mudasobwa

MTN foundation

Uyu muhango wari witabiriwe n'uhagarariye ingabo mu karere ka Rutsiro

MTN foundation

Uyu muhango wari witabiriwe n'uhagarariye police mu karere ka Rutsiro

MTN foundation

Ifoto y'urwibutso

MTN foundation

Izi ni zo mudasobwa zatanzwe na MTN foundation

MTN foundation

Rutsiro ni kamwe mu turere dukora ku Kivu

Amafoto:Lewis Ihorindeba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND