RFL
Kigali

Iyimurwa ry’imikino ya shampiyona ryatumye Police FC ihindura umunsi isanzwe ikoreraho umwiherero

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2017 12:06
0


Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rihinduriye iminsi y’imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona bitewe na gahunda z’iri imbere ku ikipe y’igihugu Amavubi, ikipe ya Police FC isanzwe itangira umwiherero kuwa Kane, yawutangiye kuri uyu wa Gatatu aho iri kwitegura gusura Sunrise FC kuri uyu wa Gatanu.



Ni umukino uzahuza amakipe yombi afite bimwe agenda ahuriraho birimo kuba Cassa Mbungo utoza Sunrise FC yaraciye muri Police FC akayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2015 mbere yo kuyirukanwamo mbere gato y’itangira ry’umwaka w’imikino 2016-2017.

Police FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igire amanota 54 afitwe na APR FC banganya ibitego 19 bazigamye, igategereza uko AS Kigali izitwara kugira ngo Seninga n'indwanyi ze bagaruke mu rugamba rwo kurwanira umwanya wa kabiri.

Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 57 igakomeza kwizera kugumana umwanya wa kabiri muri shampiyona isa naho yamaze gutwarwa na Rayon Sports isabwa amanota atatu kuri uyu wa Gatatu imbere ya Mukura Victory Sport.

Imikino y’umunsi wa 27 yagombaga gutangira kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017 aho APR FC yagombaga kwisobanura na AS Kigali ariko bitewe na gahunda z’ikipe y’igihugu ziri imbere, byatumye uyu mukino wimurirwa kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017.

Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe umukino umwe rukumbi ugomba guhuza Rayon Sports na Mukura Victory Sport, umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona utarabereye igihe.

Dore uko umunsi wa 27 utaye:

Umunsi wa 27 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

*AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)

*FC Marines vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*Sunrise FC vs Police FC (Nyagatare, 15h30’)

*Kirehe FC vs Bugesera FC (Nyakarambi, 15h30’)

*FC Musanze vs Amagaju FC (Stade Ubworoherane, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

*Espoir FC vs Kiyovu Sport (Rusizi, 15h30’)

*Pepinieres FC vs Rayon Sports (Ruyenzi, 15h30’)

*Mukura Victory Sport vs Gicumbi FC (Stade Huye, 15h30’)

Dore uko amakipe akurikirana

Dore uko amakipe akurikirana

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND