RFL
Kigali

Ku myaka 20 gusa y’amavuko Mfuranzima Fred amaze gushyira hanze ibitabo bibiri yanditse

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/05/2017 17:39
2


Mu gihe bamwe mu rubyiruko rwa none bashishikajwe cyane n’imbuga nkoranyambaga, Mfuranzima Fred we ni umusore ukiri muto ugaragaza inyota yo gusoma no kwandika, aho magingo aya ku myaka ye 20 y’amavuko amaze gushyira hanze ibitabo bibiri.



Uyu musore warangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi(H.E.G), kuri ubu akaba yitegura kwinjira muri kaminuza, ni we watangije ihuriro ‘Write Rwanda for Peace’ rigizwe n’urubyiruko rukunda ndetse rufite n'impano yo kwandika rwavutse mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho.

Mu kiganiro twagiranye na Mfuranzima Fred yadutangarije ko gukunda kwandika no kuvuga imivugo ari ibintu byizanye, maze agenda amenyana n’abandi batandukanye abigiraho byinshi. Yabitangiye yiga mu mashuri yisumbuye muri Lycee de Rusatira, ubu umwanya munini we akaba awumara mu isomero rya Kigali ku Kacyiru.

Fred

Mfuranzima Fred

Mfuranzima yibanda cyane ku mahoro no ku buzima bw’abanyarwanda ari na yo mpamvu yatangije iri huriro ‘Andika u Rwanda ku bw’amahoro’(Write Rwanda for Peace).

Impamvu nabitekereje gutyo ni uko hari igihe umuntu yicara akibaza nti nyamara iyo nza kuba nari mpari mu gihe cya Jenoside hari icyo nari gukora wenda nanjye nkigisha abantu, ariko abantu ugasanga birangirira mu magambo, hari umwandiko nigeze gukora nsa nkunenga abantu bakuru ko ntacyo bakoze, ariko noneho nanjye nza kwibaza icyo ndi gukora, ndavuga nti reka nandike, reka mbihe umurongo. Mfuranzima Fred

Nubwo kugeza ubu ibitabo bibiri ari byo amaze gushyira hanze, Fred avuga ko afite ibitabo byinshi ariko bibiri ari byo amaze kubonera ubushobozi. Ati “ Ngenda mbyandika nkabibika ngategereza igihe ubushobozi buzazira.”

Igitabo cya mbere yanditse gikubiyemo ubuhamya yagiye yumva mu bihe bitandukanye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Igitabo cya mbere Mfuranzima Fred yanditse yacyise 'Rwanda, a largely world  uncaring' kikaba kigizwe n’imivugo iri mu rurimi rw’icyongereza ikubiyemo ubuhamya bw’abantu batandukanye barokotse Jenoside yagiye yumva.

Kigizwe n’imivugo ariko nanone imivugo ivuye mu buhamya nagiye numva mu gihe cyo kwibuka. Nagiye  ahantu henshi hatandukanye nkumva ubuhamya nkagenda mbukoramo imivugo mu cyongereza nkagenda nyiha imisozo yigisha amahoro. Rero nacyise 'Rwanda, a largely world uncaring' ni ukuvuga u Rwanda ikintu kinini isi yirengagije. Mfuranzima Fred

Igitabo cya kabiri yanditse ari na cyo aheruka gusohora kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Rusatira, muri perefigutura ya Butare. Aha impamvu yahagarutseho cyane ni uko ari ho yize amashuri yisumbuye akaba yaragize amahirwe yo gusobanukirwa amateka yaho, maze yandika igitabo yise ‘Urwandiko kuva ku gasozi Bututsi.’

Hari ahantu muri Isar Isonga hapfiriye abantu benshi hari urwibutso rushyinguwemo abantu ibihumbi 43, ku musozi umwe! Kubera ko hagiye hahungira abantu benshi kuko muri Butare ubwicanyi bwaje bitinze, noneho abantu barahicirwa, habera ibintu byinshi bikomeye, ni ahantu hagaragaza isura nyayo ya Jenoside, rero naratekereje ndavuga nti ahantu hari amateka angana gutya hakaba nta muntu urahandika, ibi bintu nkwiye kubyandika, nibwo nafashe icyemezo. Fred

Uyu musore avuga ko kwandika igitabo ukagishyira hanze ari ibintu bihenze cyane ndetse bitamworohera ariko adacika intege kuko abona ko abanditsi bagenda batera imbere.

Fred

Igitabo 'Urwandiko kuva ku gasozi Bututsi', uyu musore ngo yatangiye kugishyira mu rurimi rw'icyongereza kugirango n'abanyamahanga bazagire amahirwe yo kugisobanukirwa

Tumubajije inyungu yaba amaze kubikuramo yagize ati “ Biragufasha, imiryango igenda ifunguka hirya no hino, ubu nshobora gutumirwa mu rubyiruko ahantu hatandukanye bakaguha amafaranga macye kandi iyo bayaguhaye ntabwo uhita uyakoresha ibindi uyakoresha mu gushora mu bitabo.”

Akomeza agira ati “ Ababyeyi baramfasha ariko uko mbona bigenda biza amafaranga agenda aboneka, hari abantu benshi biteguye kubigura, hari n’ababigura kuko ari umwana w’umunyarwanda wacyanditse.”

Akomoza ku kuba umuco wo gusoma ugenda ucika bamwe bakabihuza no kuba ikoranabuhanga rigezweho ari ryo rishishkaje abantu, Fred yagize ati “ Ntabwo ntekereza ko mu Rwanda dufite ikoranabuhanga rirenze iry’abanyamerika kandi na n’ubu baracyasohora ibitabo kandi bikanagurwa cyane atari uko bayobewe ko bajya kuri za Amazone ukabibona ahubwo ibitabo ni umuco, sinkeka ko niyo umunyarwanda agiye kuri izo mbuga nkoranyambaga asoma ahubwo yirebera amafoto, …leta ikomeze gushishikariza urubyiruko gusoma.”

Mu bandi banditsi yibonamo mu Rwanda, Mfuranzima Fred avuga ko akunda cyane Gakire Dieudonne, Immacule Iribagiza, Alex Kagame, Mukagasana, Antoine Mugesera n’abandi, naho ku rwego mpuzamahanga akaba yemera ubuhanga buhanitse bwa William Shakespeare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTIGURIRWA THIERRY6 years ago
    uwo musore turamushyigikiye kbs courage!
  • 6 years ago
    ni byiza nukurii





Inyarwanda BACKGROUND