Kigali

Ku munsi w'amavuko wa Meddy Saleh, yeretswe n'umugore we ko akimuzirikana nyuma y’igihe batandukanye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2016 13:52
2


Mu mezi ashize cyane cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2016 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Meddy Saleh yamaze gutandukana n’umugore we uzwi ku izina rya ShaddyBoo, aba bombi bakomeje kugenda babihisha ariko iminsi irabigaragaraza ariko nyuma y’igihe gito bibaye uyu mugore yongeye kwereka uwari umugabo we ko akimuzirikana.



Ubundi inkuru zavugaga uku gutandukana kwaba bombi zagarukaga ko batandukanye muri Gashyantare 2016 ariko biza gusandara mu itangazamakuru muri Gicurasi 2016. Nyuma yuko itangazamakuru ribimenye Shaddyboo nawe yakunze kugaragaza ko ariwe wenyine uri kwita ku bana babyaranye nk'uko yabibwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ubwo yamubazaga ibyo aguhigiyemo. Yagize ati” Mpugiye mu kwita ku bana banjye…” Ibi byaje byunganira amakuru yari ahari ndetse bikavugwa ko uyu ariwe urera abana nyuma yo gutandukana na Meddy Saleh.

meddy salehAya mafoto y'umuryango wa Meddy Saleh mu minsi ishize yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga yateye benshi kwibaza niba aba bombi baba bagiye kongera kubana gusa buri ruhande rwanze kugira icyo rubivugaho

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2016 nibwo Meddy Saleh yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Nki'zindi nshuti ze zose Shaddyboo nawe yafashe akanya azirikana uyu mugabo udasanzwe ku buzima bwe dore ko bafitanye amateka ndetse banabyaranye abana babiri amwifuriza isabukuru agira ati”Nkwifurije imigisha myinshi, ndakwifuriza guhura n’ubuntu bw’Imana,Ndakwifuriza ko inzozi zawe ndetse n’ibyifuzo byawe byahinduka impamo, ugahorana ibyishimo mubyo ukora byose, Isabukuru nziza” Ayo magambo akaba ari yo twashyize mu Kinyarwanda kuko yayavuze mu rurimi rw’icyongereza.

shaddy

Aya niyo magambo Shaddyboo yandikiye Meddy Saleh nawe amwereka ko yayabonye aramushimira

Aya magambo Meddy Saleh yayabonye nawe ntiyayarenza ingohe maze ashimira uyu mugore bigeze kubana agira ati”Thank You…”. Meddy Saleh ni we wakoze nyinshi mu ndirimbo z’itsinda Active nka Active Love, Tonight, Nicyo Naremewe; Yantumye na Naramukundaga za King James; Same Room ya Mani Martin,Peke Yangu ya Knowless , Velo ya Teta Diana, Agatege na Owooma za Charly na Nina n’izindi utabasha kurondora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zilfa8 years ago
    Hi, oh ni byiza cyane ko yamwifurije isabukuru.
  • Ottovordegentschenfelde8 years ago
    Muziko MEDDY SALEH Asa na DIRECTOR X. anyway Agaragara nkumwitonzi Probably ShadyBoo Was behind The Divorce!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND