Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016 ikigo cy’ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa cyashyize hanze ikinyobwa gishya gisembuye kitwa Huza.
Nkuko byemezwa n’iki kigo iki kinyobwa gisembuye(inzoga) cyahawe izina rya Huza, ngo cyashyizwe ku isoko mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bakiriya babo ibinyobwa biboneye kandi bifuza, ari nako bubahiriza amahitamo y’abaguzi babo. Bralirwa ikomeza yemeza ko yishimiye gushyira ku mugaragaro inzoga nshya isembuye kukigero kiringaniye kandi ku giciro kiboneye
Benjamin na Yvette bahagarariye Huza muri Bralirwa
Inzoga huza isembuye ku gipimo cya 4,8%, ikaba mu icupa rifite ibara ry’ibihogo rya Cl 50. Iyi nzoga ifite ibirango byiganjemo amabara y’igihugu cy’u Rwanda ariyo ubururu, Icyatsi kibisi ndetse n’umuhondo. Huza n’inzoga yengerwa mu Rwanda, ikengerwa abanyarwanda, ikaba inzoga ibereye umwanya w’ikiruhuko.
Chantal Musaidi ushinzwe itangazamakuru muri Bralirwa
Havugimana Benjamin na Yvette Ntagozera bahagarariye iyi nzoga muri Bralirwa bemeza ko iyi nzoga Huza izaboneka mu tubari twose, za butike ndetse n’ahandi hose hacururizwa ibi binyobwa bya Bralirwa. Huza yo mu icupa rya Cl 50 igurwa ku mafaranga 500.
Huza uwayinyoye ntagira umunaniro
Naho umuyobozi w’ishami ryo kwamamaza muri Bralirwa Julias Kayoboke yemeza ko impamvu bashyize hanze Huza ari ukubera abakiriya b’ibinyobwa bya Bralirwa, bazwiho gukunda umurimo cyane kandi baziko nyuma y’akazi bakora bakunze guhurira hamwe bakaruhuka bungurana ibitekerezo, kubera izi mpamvu basanze inzoga huza ariyo ikenewe kuko ihendutse kandi ikarinda umunaniro.
Huza yeretswe abanyamakuru yashyizwe ku isoko bwa mbere ku wa 9 Ugushyingo 2016
Bralirwa isoza yizeza abakunzi bayo kuzakomeza kwibanda ku byifuzo by’abaguzi bayo arinako ibagezaho ibinyobwa bishya bitewe n’amahitamo y’abaguzi.
Huza iryoheye ijisho no kuyireba kubera icupa irimo
Photos:Ashimwe Shane Costantin/AFRIFAME
TANGA IGITECYEREZO