Uwamwezi Nadege ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime nyinshi zitandukanye. Kuri ubu uyu mukinnyi nubwo akina muri filime y’uruhererekane City Maid kuri we avuga ko ari n'umufana ukomeye w’iyi filime.
Uyu mukobwa usanzwe afite ubuhanga mu gukina filime, ni umwe mu bagaragaye muri filime nka Catherine ari nako yitwa, agaragara kandi muri filime Rwasibo, filime Nkubito ya nyamunsi n’izindi. Kuri ubu uyu mukobwa arimo kugaragara cyane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Nadege usigaye uzwi nka Nana muri Filime City Maid
Nadege uzwi ku izina rya Nana muri iyi filime, akina ari umwe mu bakobwa bakunda umuhanzi Nick. Nana kubera urukundo aba akunda uyu muhanzi, byanatumye areka akazi ke ka buri munsi mu rwego rwo kwiruka kuri uyu musore yasariye.
Nana kubera igihagararo cye ni umwe mu bakinnyi bakundwa cyane n'igitsina gabo
Nana aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko kuri ubu ahugiye mu mirimo y’iyi filime aho yakomeje yemeza ko kugeza magingo aya uretse kuba ayikinamo ari n’umwe mu bafana bakomeye bayo.
Ati“Ndahari nibereye muri filime City Maid ndimo gukinamo, nyine ubu urukundo ruri hafi kunsaza ndimo gukunda umusore witwa Nick yanatumye nta akazi, hhhh gusa navuga ko iyi filime mu mafilime menshi nakinnyemo ariyo filime mfana cyane mbega nanjye bisigaye bimbaho nkicara nkayireba kandi narayikinnyemo, uretse gukunda iyi filime nkunda n’uburyo abayikora bahuza bakumvikana, amashusho yayo meza, uko inkuru iteye ni inkuru y’ubuzima busanzwe nta bya bindi by’amasasu tujya dukina kandi usanga mu Rwanda ibi by'amasasu biza mu nkuru zacu bitahaba mbega ni byinshi navuga ko nkunda muri iyi filime.”
Nana nawe ni umukunzi wa City Maid ku rwego ryo hejuru
Nana akomeza avuga ko iyi filime uretse kuba imwinjiriza amafaranga ari na filime irimo kumuhuza n’abantu cyane kubera uburyo irebwa na benshi, bigatuma agenda abona abakunzi benshi binyuze muri iyi filime y’uruhererekane.
Tubibutse ko iyi filime itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda kabiri mu cyumweru aho icaho buri wa Kane guhera Saa tatu z’ijoro (21:00’) na buri wa Gatandatu guhera Saa Sita z’amanywa (12h00’) hakabanza filime Seburikoko igakurikirwa n’iyi filime.
Reba Incamake za Filime City Maid Nadege Akinamo yitwa Nana
TANGA IGITECYEREZO