Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda, Paty Habarugira umaze kwamamara mu kiganiro urubuga rw’imikino agiye gushinga urugo k'umunsi na none inshuti ye magara baniganye ku ishuri rimwe, 'Mukunzi Christopher' azaba nawe yakoze ubukwe. Mukunzi magingo aya akaba ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volley Ball.
Paty Habarugira agiye gushinga urugo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2016 hamwe n’umukunzi we Alice, aho bazasezerana imbere y’Imana bagasezerana kubana akaramata. Ubu bukwe bwabo buteganyijwe ku itariki imwe n’ubukwe bw'inshuti ye magara Mukunzi Christophe usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volley Ball.
Mukunzi Christophe n'umukunzi we biteguye kurushinga vuba cyane
Amakuru agera ku Inyarwanda.com arahamya ko aba bagabo bombi bashatse gushyira hamwe ubukwe bwabo gusa ntibize gukunda kubw’impamvu z’imitegurire y’ibirori byabo. Aba bagabo bombi bakaba barabiganiriye nubwo byabananiye ariko bakaba barabashije kubushyira k'umunsi umwe.
Paty Habarugira wasezeranye imbere y'amategeko yiteguye kubana n'umukunzi we akaramata.
Mukunzi Christophe Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball usanzwe akinira ikipe ya Payas Belediye Spor Voleibol yo muri Turukiya nawe agiye kurushingana na Muhizi Giramata Nice ku i tariki imwe n’iyi inshuti ye magara Paty Habarugira umunyamakuru wa Radiyo Rwanda.
Tuganira na Paty Habarugira yadutangarije ko ayo makuru ariyo ko Christophe ari inshuti ye magara bakuranye baniganye mu mashuri abanza i Karongi ku ishuri rya Ecole Primaire de Birambo,Yavuze ko bari bifuje ko ubukwe bwabera ahantu hamwe bukabera umunsi umwe, gusa bikaba bitarabakundiye kuko buzabera ahatandukanye ariko bukabera umunsi umwe. Ati
“Ni inshuti yanjye ya cyera twarakuranye, twarabanye mbega ni inshuti magara, mbere twatekereje gukorera ahantu hamwe ubukwe bwacu ariko ntibyaduhira kuko buri wese afite uko yateguye.”
TANGA IGITECYEREZO