Kuri uyu wa kane tariki 23 Kamena 2016 ku isaha ya Saa Tatu z'ijoro abakunzi ba filime nyarwanda baratangira gukurikirana filime y’uruherekane City Maid izajya ica kuri kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa kane.
Kuri ubu ikigo cya Afrifame Pictures gikora ibijyanye no gufotora, gufata amashusho y'ibirori,ubukwe,gukora filime n’ibindi, nyuma yo gukora filime z’uruhererekane nka Inshuti (Friends), ndetse na Seburikoko zigakundwa n'abantu batari bacye,ubu kimaze gutunganya indi filime y’uruhererekane yitwa “CITY MAID” ikorwa ku bufatanye na Samples Studios,guhera uyu munsi ikaba igiye kujya yerekwa abakunzi ba sinema nyarwanda.
City Maid ni filime y’uruherekane yari imaze igihe ikorwa na Afrifame Pictures nyuma yo gukora filime z’uruherekane nka Inshuti (Friends) yacaga kuri TV 10 no kuri Youtube, Seburikoko ica kuri Televiziyo y’u Rwanda ,n’iyi filime nayo ni imwe muri filime z’uruhererekane izajya ica kuri iyi Televiziyo y'igihugu.
Iyi filime City Maid mu gice kiri butambuke kuri RTV uyu munsi hagaragaramo umunyamuziki Bruce Melody ndetse ikaba ikinwamo na bamwe mu bakinnyi bazwi muri sinema nka Mutoni Assia, Ndayizeye Emmanuel, Uwamwezi Nadege, n'abandi.
REBA HANO INCAMAKE YA FILIME CITY MAID
Biteganyijwe ko filime City Maid izamara umwaka wose yerekwa abakunzi ba filime nyarwanda ikazajya ica kuri televisiyo y'igihugu buri wa kane guhera ku isaha ya Saa tatu (21h:00’) yongere gucaho buri wa gatandatu guhera ku isaha ya Saa sita n’igice z’amanywa (12h:30’) aho izajya ikurikirana na filime Seburikoko isanzwe icaho kuri aya masaha.
Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri Filime CITY MAID
Ndayizeye Emmanuel (Jacques)ni umwe mu bagaragara muri Filime City Maid
Musanase Lora nawe agaragara muri City Maid
Mutoni Providence nawe agaragara muri City Maid nk'umwe mu bakinnyi b'imena
Mutoni Assia(Rosine) nawe agaragara muri iyi filime City Maid
Umuhanzi Bruce Melody wakinnye muri filime 'Inshuti' nawe yagaragaye City Maid
REBA HANO BRUCE MELODY MURI FILIME CITY MAID
TANGA IGITECYEREZO