RFL
Kigali

Patriots BBC yatsinze imikino 2 yayo muri Gisembe Memorial Tournament, Uko imikino yindi yagenze

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:30/05/2016 12:35
0


Ikipe ya Patriots BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya basketball y’uyu mwaka yatsinze imikino ibiri yakinnye mu mpera z’icyumweru ubwo hakinwaga irushanwa rya basketball ryo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ryitiriwe Gisembe.



Mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016, ikipe ya Patriots BBC yatsinze amanota 64 ku manota 46 ya IPRC South BBC. Mu yindi mikino yabayeku wa gatandatu, IPRC Kigali yatsinze Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 amanota 61 kuri 55 mu gihe UGB yatsinze bigoranye amanota 59 kuri 58 ya APR BBC.

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016, Patriots BBC yongeye gutsinda umukino wayo itsinda APR BBC amanota 66 kuri 61 mu gihe UGB yatsinze IPRC South amanota 62 kuri 51 ya IPRC South na ho Espoir BBC igatsinda amanota 78 kuri 61 ya IPRC Kigali.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rikaba rizakinwa mu byiciro bibiri aho icya mbere cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016 kizarangira ku itariki ya 5 Kamena 2016 kikaba gihuza amakipe yo mu Rwanda na ho icya kabiri kizaba ari mpuzamahanga kizaba guhera ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 aho iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yo muri aka karere harimo n’ayo mu Rwanda azaba yitwaye neza muri iki cyiciro cya mbere.

Irushanwa ryo kwibuka ryitiriwe Emmanuel Ntarugera uzwi nka Gisembe, uyu akaba yari umukinnyi wa Espoir BBC wazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Remembering

Muri iyi mikino, Hagiye hafatwa umunota umwe wo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Gisembe Memorial Tournament irakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2016 aho Patriots BBC izakina na UGB kuri Petit Stade Amahoro i Remera ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND