Kigali

Cubaka Justin agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo yise “Afro Accoustic Gospel Jazz”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2016 8:50
0


Nyuma y’imyaka ine acecetse atumvikana mu muziki,umuhanzi Justin Cubaka umwe mu bahanga cyane mu gucuranga gitari,yateguye ivugabutumwa mu bitaramo azakora mu gihugu hose muri uyu mwaka wa 2016 muri gahunda yise Afro Accoustic Gospel Jazz Tour.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Justin Cubaka yavuze ko Imana yamusanze ikamubwira ko atari byiza kwicarana impano yo kuririmba yamuhaye ahubwo ko akwiye kuyikoresha akamamaza izina ryayo hirya no hino mu gihugu agahembura imitima y'ubwoko bwayo.

Ni muri uwo rwego Cubaka Justin yateguye gahunda yo gutaramira abakunda umuziki we n'abandi bose bakunda umuziki uhimbaza Imana, muri ibi bitaramo bye ari gutegura akaba yiteguye kuzabagezaho umuziki wihariye wa kinyafrika uvanze n’undi w’ abanyamerika” Afro Accoustic Gospel Jazz Tour”. Ibitaramo bye bifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cy’Abaroma 10: 13-15 havuga ko abantu kugira ngo bakizwe bakire agakiza bakeneye abantu bo kubabwiriza ubutumwa bwiza.

Umwihariko w’ibi bitaramo bya Justin Cubaka, ni uko azakoresha abahanzi bacye ahubwo agakoresha cyane abacuranzi nabwo b’abahanga cyane. Bamwe mu bacuranzi bazafatanya na Cubaka harimo Dekilo, Bill Gates, Junior-Kafi, Patrick M na David K.

Umuhanzi Cubaka Justin agiye kuzenguruka igihugu

Igitaramo cye cya mbere yagiteguye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2016 mu mujyi wa Kigali kuri Eparwa Sinai munsi ya Gereza 1930 kuva saa kumi z’umugoroba,kwinjira akaba ari ubuntu. Ikindi gitaramo kizakurikiraho kizaba kwa 22 Gicurasi 2016 kibere Kimironko kuri Eglise Des Amis kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Yagize ati:

Namaze imyaka 4 ncecetse, Imana imbwira ko nkwiye guhaguruka nkayikorera nkaresha impano yampaye. Ubu ngiye gukora Tour mu Rwanda hose ndetse no hanze Afro Accoustic Gospel Jazz Tour. Nzakoresha cyane abacuranzi kurusha abahanzi. Abahanzi nzabakoresha mu bitaramo bizakurikiraho kuko bwa mbere kuri Eparwa Sinai ni abacuranzi gusa hamwe na Worship team yo kuri iyo Eglise.


Justin Cubaka ni umuhanzi akaba n’umucuranzi ukunze kugaragara mu bitaramo by’abahanzi batandukanye bahimbaza Imana. Ni umuhanzi uzwi kandi wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Yesu Akupenda, Ngoluna nzambe,Ijwi ryiza, Nifana na Yesu, Je Vivrai n’izindi. Kugeza ubu afite indirimbo 3 z’amashusho, akaba ari gukora izindi.

Justin Cubaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND