Hashize igihe Intumwa Dr Paul Gitwaza yakandikwaho amakuru mabi yababaje cyane benshi mu bakristo by’umwihariko abo mu itorero rye Zion Temple. Amwe muri ayo makuru ni ay’uko ngo akorana n’imyuka mibi, ajya ikuzimu, arara mu isanduku y’abapfu n’izindi. Ibyo byose ariko hari ababyemeye nk’ukuri abandi babifata nk'ibinyoma.
Apotre Dr Paul Gitwaza ni umuyobozi mukuru w’itorero Zion Temple ku isi ndetse akaba aherutse gutorerwa kuyobora umuryango PEACE PLAN uhuza amadini n’amatorero ya Gikristo yo mu Rwanda, uyu muryango ukaba warashinzwe n’umunyamerika Pastor Rick Warren. Ni umwe mu bapasitori bakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ariko cyane cyane akavugwaho ibintu bitari byiza.
Muri iyi nkuru, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho igitekerezo cya Evangeliste Tuyizere Jean Baptiste uvuga ko yakoze ubushakashatsi agasanga hari isano ibyandikwa kuri Apotre Paul Gitwaza bifitanye n’urwango ababyandika banga igihugu cy’u Rwanda. Iki gitekerezo cye twagikuye ku rukuta rwa Facebook y’umuvugabutumwa Claude Ndayishimiye, umwe mu bakristo ba Zion Temple ndetse akaba yarabaye umuyobozi mukuru wa Radiyo Authentic yatangijwe na Apotre Paul Gitwaza mu izina rya Zion Temple.
Muri iyo nyandiko ya Evangeliste Tuyizere Jean Baptiste, yahaye umutwe uvuga ngo, “Isano ibyandikwa ku Ntumwa Dr Gitwaza bifitanye n’urwango ababyandika banga igihugu cy’u Rwanda (igice cya mbere)”, yavuze ko hari ubuhanuzi bwahanuwe na Apotre Gitwaza bw’uko hari byinshi byiza Imana igiye gukorera u Rwanda ndetse bimwe ngo bikaba birimo gusohora, ariko abanzi b’u Rwanda barimo ngo uwitwa Majeshi, bo bagasebya u Rwanda baruhanurira amakuba n’intambara, akaba ari nayo mpamvu, Tuyizere Jean Baptiste yasanze abo banzi b’igihugu barimo kwibasira Apotre Gitwaza.
Igitekerezo cya Evangeliste Tuyizere Jean Baptiste giteye gutya:
“Isano ibyandikwa ku Ntumwa Dr Gitwaza bifitanye n’urwango ababyandika banga igihugu cy’u Rwanda (igice cya mbere)”
Mu Rwanda hari abakozi b'Imana benshi hari n'abiyita bo benshi bigisha inyigisho zitandukanye muri zo: harimo izo wumva zidafite icyerekezo zishingiye kuri biracitse, izindi zigashyira abazumva mu gihirahiro. Hari abiyita abahanuzi benshi bafite ubuhanuzi bwa karabaye,bukura abantu imitima bugateranya imiryango ndetse bugasenya ingo nyinshi.
Hari abashumba b’amatorero benshi ubona badafite gahunda zifatika z'amatorero yabo n'umurongo w'inyigisho zabo ukabona ntacyo zihindura ku mibereho y'abazumva, ku iterambere ry'igihugu no kubuzima rusange bwa rubanda.
Ibi mvuze haruguru bitandukanye n'iby'Intumwa Dr Paul Gitwaza washinze kandi akaba n'umuyobozi wa Authentic Word Ministries (AWM) ari nayo ikoreramo Itorero Zion Temple aho usanga umurongo ufatika ugamije kuzana impinduka mu mibereho y'abakristo, igihugu n'abagituye. Inyigisho zitangirwa muri Zion Temple zizana impinduka mu buzima bw'abazumva. Aho urusengero rwa Zion Temple rugeze hose ubuzima bw'abahatuye burahinduka mu buryo bwa mwuka no mu bifatika ndetse no mu myumvire.
Agereranya Apotre Gitwaza nka John Calvin,John Knox,William Carey, Martin Luther,....
Iyo wumvise neza iyerekwa n'inyigisho za Ap. Dr Gitwaza mu guhindura imibereho y'abanyafurika biciye mu gushyira mu bikorwa amahame y'ijambo ry'Imana usanga neza neza zimeze nk'izaba: John wycliffe(umwongereza), John Calvin (Umufaransa), Ulrich Zwingli (umusuwusi), John Knox (umwekosi), William Carey (umuhinde),William Willberforce(umwongereza ) na Martin Luther (umudage), bakoresheje mu kuzana impinduka mu bihugu byabo zatumye biba ibihangange kugeza magingo aya. Ariko igitangaje ni uko ibyandikwa mu binyamakuru usanga byibanda ku gusebya Ap. Dr Paul Gitwaza!
Mu bushakashatsi n'isesengura nakoze ku nkuru zanditswe kuri we, ibinyamakuru zisohokamo n'abazandika nasanze zifitanye isano ifatika n'urwango abazandika banga igihugu cy'U Rwanda by'umwihariko ubuyobozi buriho. Muri iyi nyandiko ndibanda ku nkuru zikunze gusohoka mu kinyamakuru inyangenews n'umwanditsi wazo ariwe MAHESHI Leon uyu kandi akunze kwandika ku rukutarwe rwa Facebook yiyita Majeshi Leon na Mageshi Leon inkuru zisebya kandi zikandarika Ap Dr Paul Gitwaza.
Uyu Majeshi Leon ni umunyarwanda wavukiye Tanzaniya mu ntara ya Kagera. Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu yinjiye mu ngabo zari iza APR ashyirwa mu mutwe warushinzwe kurinda abayobozi bakuru ba APR. Nyuma y'urugamba uyu Majeshi yashyizwe mu ngabo zishizwe kurinda umukuru w'igihugu, aho atagize amahirwe yo gutinda kuko mu 1995 yafungiwe muri gereza ya Gisirikare yo ku Murindi azize guhanurira abasirikari ko ubuyobozi bw'igihugu Imana itabwemera ko igiye kwimika umwami ubwo buhanuzi ni nabwo yakomereje muri iyo gereza aho yahanuriraga abasirikare bari bafunganywe. Nyuma yo gufungurwa yahunze igihugu ubu ari mu gihugu cya kenya.
Urwango Majeshi Leon agirira Ap.Dr Gitwaza rumutera guhora amusebya ruturuka ku buhanuzi aba bombi bahanuye ku gihugu cy'u Rwanda.
Majeshi avuga ko Imana itemera umuyobozi bwa Leta y'ubumwe
Kuva urugamba rwarangira Majeshi yatangiye guhanura ubuhanuzi buvuga ko "igihugu cy'u Rwanda kigiye kujya mu kaga n'intambara izica abantu barenga abapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yavuze ko igihugu kigiye kwangwa n'amahanga yose, yatangaje ko Imana itemera ubuyobozi bwa Leta y'ubumwe ngo kuko kuri we n'abicanyi ndetse ko Imana yamusabye gukuraho umuyobozi w'igihugu akimika umwami kandi ngo ibyo yarabikoze mu buryo mwo mu mwuka. Yahanuye ubuhanuzi butandukanye buhamagarira abanyarwanda kwigumura ku buyobozi bw'igihugu cyane cyane kutitabira amatora n'ibindi." (Ushaka kumenya neza ibyo majeshi Leon yahanuye byose ku Rwanda n'ubuyobozi bwarwo yajya kuri internet muri google akandika mo Maheshi Leon).
Mu gihe Majeshi yahanuraga ibyo byose, intumwa Dr Gitwaza we yavugaga ibitandukanye nabyo. Ap Dr Gitwaza yavugaga ko Imana yamuhaye ubutumwa bw'amahoro ku Rwanda. Yavugaga amasezerano Imana yamuhaye ku Gihugu cy'u Rwanda. Mu gihe I Kigali hari amatongo Gitwaza yavuzeko Imana yamubwiye ko hazazamuka amazu y'imiturirwa kandi ko kigali izaba mu mijyi ku isi ifite umutekano n'isuku kuburyo abanyamahanga bazifuza kuba mu Rwanda. Yavuze kandi ko igihugu cy'u Rwanda kizubahwa ku isi kandi abanyarwanda bakagira agaciro n'icyubahiro hirya no hino ku isi ko hazanaba urujya n’uruza rw'abanyamahanga mu Rwanda.
Ap. Dr Gitwaza yahanuye ko umuhanda Kigali-Gatuna uzubakwa neza kandi ukazaba umuhanda mpuzamahanga ndetse ko hazubakwa n'umuhanda wa Galiyamoshi uzahuza Kigali n'indi mijyi y'Afurika. Mu gihe abaturage bari batangiye guhunga u Bugesera kubera inzara yahanuye ko imvura igiye kuhagwa kandi inzara igashira kandi ibyo byarabaye,Yavuze kandi ko Bugesera hazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy'indege na kaminuza ikomeye izavugwa kandi ikamenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Hari byinshi Apotre Gitwaza yahanuye kugeza ubu byasohoye ku Rwanda
Biciye mu ijambo ry'ukuri kandi ry'umwuzuro ryo gutegura umugeni wa Kristo nk'uko ariyo ntego ya Zion Temple ryigishwaga n'Intumwa Gitwaza, abantu bakize ibikomere byo mu mitima bagira icyizere cyo kubaho kandi bakiira amasezerano y'Imana yabayoboye kugera ku buzima bwiza. Mu gihe abantu bari bahagaritswe Imitima n'ubuhanuzi bwavugaga ibyintambara mu Rwanda, Gitwaza we yavuzeko Imana yamubwiye ko nta ntambara izaba mu gihugu kandi ko amahoro Imana ihaye u Rwanda ruzayasagurira n'ibindi bihugu ku isi.
Biciye mu ivugabutumwa mpuzamahanga n'ibiterane Ap. Dr Gitwaza yagiye akorera hirya no hino ku isi, yagiye yerekana isura nyayo y'u Rwanda mu mahanga agashimangira ko Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda arajwe ishinga n'iterambere n'imibereho myiza y'abenegihugu kandi atoza abanyetorero ba Zion Temple kwigira no kwishakamo ibisubizo. Ibi byatanze umusaruro kuko Zion Temple niryo torero ryatangiriye mu Rwanda rikaba rifite amashami ku migane yose y'isi kandi nta muterankunga w'umuzungu rifite.
Abenshi mu bagize Zion Temple mu bihugu by'amahanga ni abanyarwanda bari bafite imyumvire itari myiza ku Rwanda ariko imyumvire yabo yarahindutse ndetse babona u Rwanda nk'igihugu cyababyaye kandi bagomba gukorera ngo gitere imbere. Mu gihe abanyamadini batahwemye guhunga uruhare rwabo mu mateka yaranze u Rwanda ndetse na Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, Intumwa Dr Gitwaza yafashe iyambere ahagurukira gushishikariza abayobozi b'amadini bagenzi be kwemera integer nke zabo n'uruhare rwabo mu byabaye mu gihugu ndetse no kubisabira imbabazi kugira ngo ubumwe bw'abanyarwanda bwubakire ku kuri no kubaha Imana. Ibi byagezweho ubwo abanyamadini bahuriraga hamwe bagasaba abanyarwanda imbabazi z'uruhare rwabo mu byabaye mu Rwanda.
Biciye muri "Afrika haguruka", Intumwa Dr Gitwaza ahuriza hamwe abantu baturutse ku migabane yose y'isi abahanga bafite inararibonye mu by'iterambere ry'ibihugu bakigisha abanyafurika muri rusange n'abanyarwanda by'umwihariko amahame yo guteza imbere ibihugu byabo bashingiye mu kubaha no gushyira mu bikorwa amahame y'ijambo Ry'Imana. Afurika haguruka ya 2015 yahurije hamwe abasaga 600 (abacuruzi,abarezi,abanyapolitike,abanyamakuru,abahanzi) baturutse mu bihugu byose bya Afurika bamara icyumweru muri ULK biga ayo mahame. Hari ibitangazamakuru mpuzamahanga biri kwerekana ibibera muri iyo nama ari nako bivuga aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere mu bukungu, mu burezi, mu miyoborere myiza mu bumwe n'ubwiyunge no mu mutekano.
Umusozo:Ubu buhanuzi bw'Intumwa Dr paul Gitwaza, amasezerano y'Imana ndetse n'ibikorwa by'indashyikrwa byo kubaka u Rwanda no gutunganya umugeni wa Kristo nibyo byatumye abafite imigambi n'imyumvire ya tura tugabane niwanga bimeneke ku Rwanda bamwibasira, bakamutuka , bamukwiza mu binyamakuru bamuharabika.
Kuba Gitwaza yarahanuye amahoro ku Rwanda mugihe Majeshi yahanuraga intambara, agahanura umugisha naho Majeshi ahanura umuvumo, akigisha abanyarwanda kugandukira no kubaha ubuyobozi bukuru bw'igihugu mugihe Majeshi abasaba ku bwigomekaho akababwira ko n'Imana itabwemera,
Kuba Gitwaza n'abanyarwanda babona ko iterambere mu myubakire ya kigali n’ahandi muri rusange ari ugusohora kw'amasezerano y'Imana ku gihugu cy'u Rwanda naho Majeshi we akabibona ngo nk'ikimenyetso cy'uko ibyago byahanuwe ku Rwanda byegereje gusohora, Kuba abanyarwanda baremeye kandi bagaha agaciro ubuhanuzi bwa Gitwaza bakabusengera ngo busohore bakamufata nk'umuntu w’agaciro n’umugisha ku Rwanda bakamuha icyubahiro cy'intumwa n'abahanuzi mugihe ubuhanuzi bwa Majeshi babufata nk'ubutumwa bw'iterabwoba kandi ntiyubahwe nka Gitwaza.
Abasebya Gitwaza biyambaza ibinyamakuru bisanzwe birwanya Leta y'u Rwanda
Nicyo cyatumye Maheshi n'abo bafatanyije kugira imyumvire ya biracitse no kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bahaguruka bagakoresha ibitangazamakuru nk'inyangenews, inyenyerinews, Rwanda Express, Umuseso,inkuta za facebook n'ibindi mu Gutuka,Guharabika no Gusebya intumwa Dr Paul Gitwaza kuko bamufata nk'ubangamiye umugambi wabo mubisha wo guhagarika imitima y'abanyarwanda no kubiba imbuto zabo za biracitse mu kurwanya Ubuyobozi bw'igihugu n'ibyo abanyarwanda n'abanyetorero by'umwihariko bamaze kugeraho bitwaje ubuhanuzi n'umutumwa bwitera bwoba.
Yesu ati" Muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura" Ubutaha nzababwira impamvu uwiyita Inkotanyi Kayitare Rwangizamirera kuri facebook yibasira intumwa Gitwaza. Nzababwira amazina ye y'ukuri, ibinyamakuru akoresha n'impamvu abasebya Gitwaza bakunda kwiyita amazina afitanye isano n'umuryango wa FPR-inkotanyi ari nawo uyoboye igihugu, (Biracyaza)
Iki ni igitekerezo cya Evangeliste Tuyizere Jean Baptiste
TANGA IGITECYEREZO