Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2015, Itorero Inganzo Ngari ryakoze igitaramo kiryoheye amatwi n’amaso muri Hoteli Serena ya Kigali, igitaramo kibanze ku mukino ugaragaza ubuzima bw’umwami Ruganzu Bwimba, hanyuma biherekezwa n’imbyino n’indirimbo zibanda ku muco nyarwanda.
Iki ni kimwe mu bitarabo bibiri byateguwe n’iri torero Inganzo Ngari, abo batekereje kwerekana umukino ku mateka ya RUGANZU I BWIMBA nk’umwe mu bami baranzwe no gukunda igihugu by’umurengera, kandi mu nshingano bihaye bajya gushinga iri torero hakaba harimo kwigisha amateka no gutoza benshi umuco Nyarwanda. Nyuma y’iki gitaramo, hari ikindi kizabera i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda tariki 30 Ukwakira 2015.
Itorero Inganzo Ngari ryari ryabukereye ngo rishimishe abakunzi baryo
Umwami Ruganzu Bwimba afite amateka adasanzwe kuko yemeye gutabara bucengeri akanarenga umweko wa nyina witwaga Nyiraruganzu I Nyakanga w’umusingakazi, wamubuzaga kujya gutabara. Ruganzu Bwimba kandi ni we mwami wenyine wemeye kumena amaraso nk’umucengeri. Umutabazi w’umucengeri ni umuntu wiyemezaga kuba igitambo akemera kumena amaraso mu gihugu cy’amahanga agamije kurinda u Rwanda.
Inganzo Ngari berekanye byinshi ku muco n'amateka y'u Rwanda rwo hambere
Iki gitaramo cyabereye muri Hoteli Serena ya Kigali, kitabiriwe n’abantu benshi cyane banyuzwe n’imbyino gakondo z’itorero Inganzo Ngari, ndetse n’uyu mukino wibanda ku mateka n’umuco nyarwanda. Muri iki gitaramo hari harimo abantu b’ingeri zose biganjemo abakuze, hakaba hari n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Francois Kanimba, Jean Philbert Nsengimana w'Ikoranabuhanga n'Urubyiruko, Depite Bamporiki n'abandi.
Depite Edouard Bamporiki na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana bari banyuzwe
Abitabiriye igitaramo cy'itorero Inganzo Ngari bari bakurikiye bigaragara ko bishimye
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye. Gen Karenzi Karake nawe yari ahari
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne ahanze amaso ibyakorerwaga mu gitaramo
Mu bayobozi bakuru b'igihugu bitabiriye iki gitaramo harimo na Francois Kanimba
Kubera igitaramo kiryoheye amaso benshi ntibifuzaga ko bacikwa na gato
Abayobozi bari bashishikajwe no gukurikira igitaramo gitanga ishusho y'umuco nyarwanda
Depite Edouard Bamporiki yarebaga igitaramo akamwenyura
Itorero Inganzo Ngari ryashimishije bikomeye abitabiriye igitaramo bakoreye muri Serena
REBA HANO VIDEO Y'IGITARAMO CY'INGANZO NGARI:
AMAFOTO: NIYONZIMA MOSES/AFRIFAME PICTURES
TANGA IGITECYEREZO