RFL
Kigali

Umuhanzi Ben Kayiranga yapfushije Se yari asigaranye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:9/02/2015 14:54
20


Umuhanzi nyarwanda Benjamin Kayiranga uzwi ku izina rya Ben Kayiranga ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura umubyeyi we Jean Rugenera Bagizecyane witabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi.



Aganira na Inyarwanda.com, Ben Kayiranga yavuze ko umubyeyi we yari amaze igihe kirekire arwaye, akaba yaguye mu mujyi wa Rubavu.Ben Kayiranga yakomeje avuga ko uyu mubyeyi we yari afite imyaka 75 y’amavuko.

Ben

Umubyeyi wa Ben Kayiranga yari afite imyaka 75 y'amavuko

Nk’uko byari biteganyijwe, ubu umubyeyi wa Ben Kayiranga yamaze gushyingurwa mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba mu gihe umuhungu we Ben Kayiranga ari mu gihugu cy’uBufaransa.

Ben

Ben Kayiranga ntiyabashije kwitabira umuhango wo gushyingura umubyeyi we

Ben

Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa mbere mu karere ka Rubavu

Uyu niwo muvugo uyu muhanzi yandikiye se nyuma y'uko yitabye Imana

Umugabo

Muzee Jean Rugenera Bagizecyane
Nakumenye ndi umugabo
Tumenyana uri umugabo
Umbwira amagambo y’abagabo
Umpa izina ndi umugabo
Uwimana siryo ku mpapuro
Nzarigendana ku mutima
Numva nanjye mbaye umugabo
Ugiye nkubonye nubwo tutabanye
Ugiye menye umugabo
Nagize Imana ndakubona
Unsigiye imigisha
Unsigiye benedata
Unsigiye urugero
Abazukuru bawe nzababwira ibigwi byawe
Ngusezera wambwiye uti : mu buzima bw’umugabo hari ibintu bitatu:
Uzakunde Imana
Uzakunde abantu
Uzakore neza imirimo yawe
Imana ikwakire mu bwami bwayo

Benjamin Kayiranga Uwimana

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jean9 years ago
    rip
  • sandrine9 years ago
    imana imwakire mubayo
  • Job9 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • gaga9 years ago
    Imana imwakire.
  • lily9 years ago
    rip
  • BELOVED9 years ago
    UWITEKA AKOMEZE ABASIGAYE , RIP
  • isaac 9 years ago
    Imana imwakirire mubayo kandi nukwihangana muvandimwe binzira ya twese komera
  • 8 years ago
    tokeni.imana.imwakire
  • 8 years ago
    Mwihangane! Nibayariteguraga ubwamibwijuru arasinziriye igihenikigera azakanguka!! Bitabayibyo nagahinda!!
  • Niyihane Ntakundi Imanaimwakiremubayo8 years ago
    NTAKUNDI IMANAIMWAKIREMUBAYONATWENIYONZIRA
  • lydia8 years ago
    mukomeze mwihangane tur ikumwe
  • bimana didier8 years ago
    uwo mugabo yari muri gahunda ki zimubuza guherekeza cg gushyingura umubyeyi we? R.I.P
  • uwimana veroniqu8 years ago
    kayiranga wihangane kubura umubyeyi wawe,twifatanyije nawe muri ibibihe byakababaro
  • ukurikiyeyezu clement8 years ago
    IMANA. IMWAKIRE MUBAYO
  • 8 years ago
    kitoko
  • samaliya7 years ago
    Imana imwakire mubayo kandi ifate abe mumugongo
  • emmanuel bihoyiki7 years ago
    twihanishije ben kayiranga wabuze unubyeyi we.nyagasani amwakire mube.
  • 6 years ago
    Niyigena zamid
  • 6 years ago
    Sorry muvandimwebibaho kanditweseniwacu polesana
  • Mabe 6 years ago
    Uwiteka yakire mumahoro uwo Mubyeyi kdi namwe mukomeze kwihangana





Inyarwanda BACKGROUND