Kigali

Mu gitaramo cyiza , itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana Beauty For Ashes ryataramiye abakunzi baryo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2014 10:19
2

Kuri iki cyumweru taliki 30/11/2014 nibwo itsinda Beauty for Ashes ryakoze igitaramo bise “Hari ayandi Mashimwe” cyabereye ku rusengero Christian Life Assembly(CLA). Abitabiriye iki gitaramo bakaba batashye banyuzwe n’uburyo iki gitaramo cyagenze haba mu mitegurire ndetse n’uburyo abahanzi bitwaye ku rubyiniro.



Nkuko byari biteganyijwe iki gitaramo cyagombaga  kubera ku rusengero rwa  Christian Life Assembly i Nyarutarama, kigatangira ku isaha ya saa kumi zuzuye, kwinjira ari ibihumbi 2000 Frw ku muntu umwe.

Igihe kikaba cyarubahirijwe kuko ku isaha ya saa kumi zirenzeho iminota mike nibwo umushyushyarugamba yari ageze ku rubyiniro(Stage) aha ikaze abitabiriye igitaramo . Ku isaha ya saa kumi n’iminota cumi n’itanu(16h15) nibwo itsinda M.A.D for Christ ryageze ku rubyiniro ribimburira abandi, hakurikiraho itsinda The Blessing .

ff

Umushyushyarugamba ageze ku rubyiniro

Uretse ubutumwa bwo guhimbaza Imana bwanyujijwe mu ndirimbo zinyuranye. Umuyobozi wa Beauty for Ashes , Kavutse Olivier mbere yo gutaramira abari bitabiriye iki gitaramo yabanje kubagezaho ubutumwa bwo mu ijambo ry’Imana.

kavutse

Kavutse Olivier, umuyobozi wa Beauty for Ashes avuga ishambo ry’Imana

Mu magambo ye yagize ati”Sindi umuvugabutumwa ariko Imana yansabye ko nabwira abantu amagambo yo kubibutsa impamvu y’igitaramo ndetse n’impamvu turirimba duhimbaza” Kavutse yakomeje yibutsa abari bateraniye muri CLA uburibwe n’ akababaro Yesu yagize  ku musaraba ubwo yitangaga ngo abana b’abantu ducungurwe. Ibi bikaba bikubiye mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana igice cya 13 kugeza ku cya 17.

Kubwe asanga buri muntu akwiriye kwiyegurira Imana ,  yo yemeye guhara icyubahiro cyayo ngo abantu dukunde ducungurwe ndetse buri wese akibuka gushima no guhimbaza Imana kuko iyo ataba igitambo cya Yesu witanze ku musaraba ubu tuba turi amateka.

Yaba itsinda Beauty for Ashes, umuhanzi Serge Iyamuremye, ndetse n’umuhanzi Dudu bose baririmbye umuziki w’umwimerere(Full Live) wishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo .

Reba hano mu mafoto uko igitaramo cyagenze

The

Itsinda The Blessings

B4A

B4A

 Abagize itsinda Beauty for Ashes bafatanyije na Amanda(Uri gucuranga Piano)

Serge

Serge Iyamuremye ati" Nishimiye kuzakubona Yesu.."

Patient

Patient Bizimana mu ndirimbo ye ikundwa na benshi "Menye neza"

Dudu

Dudu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi

Abafana

Abantu b'ingeri zinyuranye bari bitabiriye iki gitaramo

UwimanaUmuhanzi Uwimana Aimé na we yari yitabiriye iki gitaramo

AmandaAmanda ari mu bagize uruhare runini muri iki gitaramo. Aha aragira ari " He is Alive" (Yesu ni muzima)

Gigitari

Gushushanya

Uyu musore yagaragaje ubuhanga mu gushushanya ishusho ya Yesu akoresheje amarangi

 B4A

B4A

 

 

B4A

 

B4A

Umuhanzi Dominic Nick na we yari mu baje gushyigikira Beauty For Ashes

B4A

Abitabiriye iki gitaramo bari bafashijwe

B4A

Ubwo Patient yaririmbaga indirimbo ye "Menye neza", Kavutse Olivier wo mu itsinda Beauty for Ashes yagiye mu mwuka

B4A

Umuhanzi Bright Patrick nawe yaririmbye mu ndirimbo Siriprize ivuguruwe(Remix)

B4A

Uku niko abitabiriye igitaramo babyiniye Imana mu ndirimbo Siriprize

Mu gusoza igitaramo , Kavutse Olivier, umuyobozi wa Beauty for Ashes yashimiye ababafashije bose gutegura uwo mugoroba ndetse ashimira by'umwihariko abitabiriye igitaramo ndetse n'ababyeyi b'abahanzi bagize itsinda ryabo. Igitaramo cyarangiye ku isaha ya saa mbiri n'igice z'ijoro(20h30).

Amafoto:Niyonzima Moise na Jean Chris Kitoko

R.Christophe







IBITECYEREZO

  • amanda4 years ago
    wawuuu congz bro
  • iracyaturagiye israel4 years ago
    byari biryoshye pe!


Bahaus

Inyarwanda BACKGROUND