Icyuma kirekire cyari mu butayu bwo muri leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari kimaze iminsi gitangaza benshi kuko hatazwi uko cyahageze, nyuma y’iminsi ishize gisurwa n’abantu batandukanye, abantu batunguwe nyuma yo kujya aho cyari gishinze basanga ntacyiharangwa.
Iki cyuma cya metero 3.6 z’uburebure gikoze mu mu ishusho
ya mpande eshatu cyari gishinze hejuru y’ibibuye byo mu butayu bwo muri leta ya
Utah. Nyuma y’uko iki cyuma kivumbuwe muri
ubu butayu abantu batandukanye batangiye kujya kugisura aho bamwe bibazaga uko
cyahageze ndetse bamwe bakavuga ko bishoboka ko cyaba cyarahashyizwe n’ibivejuru.
Icyi cyuma bivugwa ko bishoboka kuba cyarashyizwe muri ubu butayu n'ibivejuru
Nyuma y’iminsi itari myinshi gisurwa n’abantu batari
bacye muri ubu butayu bwa Utah, kuwa gatanu w’icyumweru dusoje abantu batunguwe
no gusanga aho icyi cyuma cyari gishinze ntagihari nk'uko byatangajwe n’ibiro
bishinzwe imicungire y’ubutaka muri leta ya Utah kuwa Gatanu.
Aho cyari gushinze hasigaye agace gato gakoze muri mpande eshatu
Aho iki cyuma cyari gishinze hasigaye agace gato ko
hejuru gakoze mu ishusho ya mpande eshatu. Iki cyuma cyavumbuwe n’abakozi
bashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ubwo bari mu kazi batembera muri
kajugujugu hejuri y’ubu butayu.
Ibi biro bishinzwe imicungire y’ubutaka byavuze ko mu
minsi micye ishize ari bwo bakiriye amakuru avuga ko hari icyuma kiri mu gace
bashinzwe kugenzura. Nyuma yo kuburirwa irengero bongeye gutangaza ko atari bo
bavanye iki cyuma aho cyari kiri kuko batari bazi nyiracyo.
Kugeza magingo aya ntiharamenyekana uko iki cyuma cyavuye aho cyari gishinze ndetse n’uwagikuye aha cyari gishinze, gusa hari amakuru nyuma yavugaga ko gishobora kuba cyavanwe aha n’umuntu runaka cyangwa itsinda ry’abantu mu ijoro ryo kuwa 27 Ugushyingo 2020. Iki cyuma benshi bakigereranyaga n’icyagaragaye muri filime yiswe “2001: A Space Odyssey” yasohotse mu mwaka 1968 ikorwa na Stanley Kubrick.
Src: FOX NEWS & DailyMail & USA TODAY
TANGA IGITECYEREZO