Kigali

Bushali na B-Threy bigaragaje nk'abaraperi b'impanga mu gitaramo cya Hip Hop

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2024 7:43
0


Abaraperi Bushali na B-Threy bongeye guca akarongo ku gikundiro cyabo ubwo bataramanaga mu gitaramo “Keep It 100 Experience” cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Skol Malt, cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro rya tariki 16 Ugushyingo 2024.



Aba bahanzi bacigatiye ibendera rya Kinyatrap babisikanye ku rubyiniro! aho Bushali  yinjiye urubyiniro yakiriwe na B-Threy wari umaze umwanya ungana n’iminota 40 ataramira abakunzi b’umuziki wa Hip Hop bari bateraniye muri iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Anita Pendo na Kate Gustave. 

B-Threy yinjiriye mu ndirimbo 'Nturi mwiza', akomereza mu ndirimbo 'Nihe'. Mbere y’uko  B-Threy ahamagarwa ku rubyiniro MC Anitha Pendo yavuze ko uyu muraperi ari umwe mu bashobora guhagararira u Rwanda mu mahanga. 

Ati "Uyu ni umwe mu bahanzi bashobora kuduhagarara ku ruhando Mpuzamahanga kandi neza."

 

Uyu muraperi nawe ku myambaro yaserukanye ku rubyiniro yari afite shene nyinshi ku ipantalo, 'Bandana' mu mutwe n'isengeri igaragaza 'tatuwage' nyinshi afite ku mubiri we. 

Uyu muhanzi yishimiwe cyane mu ndirimbo  'B', Nyumvira, Sindaza, N'icyo Gituma” n'izindi.

Uyu muraperi yafashe umwanya aririmba indirimbo “Iki” ndetse ninayo yifashishije yakira Bushali  ku rubyiniro babanza kuririmba indirimbo zirimo 'Nicyo Gituma' yamamaye mu buryo bukomeye.

B-Threy yamanutse ku rubyiniro asigira umwanya Bushali akomereza mu ndirimbo 'Igeno', 'Mu kwaha" n'izindi.

Uyu muraperi waragaragaje imbaraga ku rubyiniro, yaririmbye avuye mu bitaramo bya Isango na Muzika byabereye muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye.

Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, kandi yaririmbye indirimbo "Kinyatrap', 'Kurura" yakoranye na Juno Kizigenza.

Byageze aho, Bushali ahamagara ku rubyiniro B-Threy bafatanye kuririmba indirimbo '250' banakoranye na mugenzi wabo Slum Drip.

Ku Gasima yabaye ku Gasima!

Iyi ni imwe mu ndirimbo izakomeza kuranga urugendo rwa Bushali mu myaka n'imyaka, ayiririmba ku rubyiniro, yumvikanishije ko yamuciriye inzira, kandi ni ahazaza he.

Byamusabye kwifashisha B-Threy ubundi batanga ibyishimo bisunze iyi ndirimbo, ava ku rubyiniro saa sita z'ijoro.

Uyu muraperi yinjiye muri iki gitaramo ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyira hanze Album ye ya kabiri yise “Full Moon” iriho indirimbo 17 yanasogongeje abarimo ibyamamare ndetse n’abakunzi b’injyana ya Kinyatrap na Drill.

Kuri iyi Album Bushali yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.

Album ye iriho indirimbo nka , 'Unkundira Iki' yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Iraguha' yakoranye na Slum Drip na B-Threy.

 "Isaha" yakozwe na Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba' yakozwe na Pastor P, 'Saye'; 'Ijyeno','Hoo' zakozwe na Muriro 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika' yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat. 


Bushali na B-Threy bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini


Bushali yaririmbye muri iki gitaramo avuye mu Karere ka Huye














Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'The Keep it 100 Experience'

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND