Kigali

Imirimbo y'ubwiza n'igikapu mu mugongo! Zeo Trap yaserutse bitangaje mu gitaramo cya Hip Hop-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2024 8:05
0


Umuraperi Zeo Trap ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album ye ya kabiri izaba yitwa ’Ntago anoga’, yatunguye abitabiriye igitaramo“Keep It 100 Experience” cyabereye muri Kigali Universe aserukana imikufi myinshi ku mubiri we, harimo imikufi yari mu ijosi, iyari ku ipantalo, n'indi nyinshi yari ahantu hatandukanye..



Imyambarire ya Zoe Trap  ni nayo yaranze abasore bari bamuherekeje ku rubyiniro dore ko uyu muraperi aho agiye hose atagenda wenyine aba ari kumwe n’abamugaragiye ndetse bose baba bambaye nkawe.

Zeo Trap ni  umuraperi wihariye bibijyanye n’imitegurire y’urubyiniro ku buryo agenda anyuzamo akabyina mu buryo butangaje ndetse aba ajyanisha n’abasore bari kumwe ibintu ubona bitanga ishusho nziza kureba igitaramo.

Ari ku rubyiniro byanageze aho agakapu yari afite mu mugongo agakuramo, gafatwa n'umurinzi we.

Zeo Trap yabyinishije abantu ubutitsa, ariko nako banywa ku binyobwa bya Skol. nawe agira  ati "Skol Malt mu kirere."

Yaririmbye indirimbo nka 'My Gee', 'Rwamakombe', 'Ibitego',  'Byeri', 'Umwanda' n'izindi zitandukanye.

Uyu muraperi aritegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise ’Ntago anoga’, ifite umwihariko wo kugira n’indirimbo 20 ikurikira iyitwa ‘Abafana 100k’ yasohoye mu 2023, igizwe n’indirimbo icumi, iyi ikaba ari nayo iriho iyo yise ‘Umwanda’ iri mu zatumye izina Zeotrap ritumbagira cyane.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe yatangiye umuziki mu 2021 yamamaye mu ndirimbo ziirmo, 'Elleee', 'Umwanda' n’izindi nyinshi. 


Umuraperi Zeo Trap yaserukanye imikufi myinshi ku ipantalo irandaranda, ku buryo bamwe mu bafana bashakaga kuyikoraho 

Zeo Trap yari afite mu ijoshi umukufi munini, ndetse no mu rukenyerero yari yashyizemo 


Zeo Trap yari afite mu mugongo agakapu ahetse, yaje kugakuramo nyuma












Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND