RFL
Kigali

Rwamagara: Ni imfubyi, yamugaye ari umwana, yatawe n'umugabo, adoda ikweto kugira ngo atunge abana-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:30/11/2020 10:58
0


Uwamurutasate Germaine utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishali, Akagali ka Ruhunda, Umudugudu wa Nyagakombe, afite ikibazo cyo kuba afite ubumuga akaba atabasha kugenda no guhagarara neza. Umugabo we yaramutaye amusigira abana babiri, umwe ari mu kigero cy'imyaka 3 undi ari mu kigero cy'amezi 6.



Uyu mubyeyi avuga ko nta bushobozi afite bwamufasha kubaho agatunga n'abana yasigiwe n'umugabo we kuko atabasha gukora ngo abone amafaranga ahagije yatuma abo bana babaho neza bakaniga dore ko umukuru ageze mu kigero cyo gutangira kwiga mu ishuri ry'Incuke. Avuga ko iyo agerageje gukora adoda inkweto ariko kubera ko nta bikoresho bihagije afite bituma akorera amafaranga make atatuma atunga abana nk'uko bikwiye.

Anavuga ko uwo babyaranye yamujyanye iwabo bakamwanga bakavuga ko badashaka umukazana ufite ubumuga bigatuma umugabo we witwa Nzamurambaho Obed babyaranye amwanga ntibongera no kuvugana ukundi. Germaine avuga ko nimero ya telefone uwo mugabo yakoreshaga yahise ayiha nyina ngo abe ariwe uzajya ayikoresha, we ngo agakoresha indi kugeza ubu atarabona.

Avuga ko afite amakuru avuga ko uwo mugabo yaba yaragiye mu gisirikare cy'u Rwanda. Germaine kandi asoza asaba leta ko yamufasha akabona byibuze igishoro cyiza cyamufasha gukorera abana be bakabaho neza bakanabasha kwiga nk'abandi bose dore ko avuga ko we yize imyuga yamufasha akanasaba leta kandi kuba yamukurikiranira uwo mugabo we akamenya ko nawe agomba gufasha abana babyaranye.

Patrick Uwizeye umwe mu bayobozi mu Karere ka Rwamanaga mu kiganiro twagiranye, yabwiye InyaRwanda.com ko ikibazo cy'uyu mubyeyi bagiye kugikurikirana kirangire vuba bityo n'umwana ukeneye kujya ku ishuri ahite ajyayo. Yadusabye nimero ya telefone y'uyu mubyeyi, adutangariza ko bagiye gukurikirana ikibazo cye mu buryo bwihuse.


Germaine hamwe n'abana babiri yasigiwe n'umugabo wamutaye

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUBYEYI WATAWE N'UMUGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND