RFL
Kigali

Tito Rutaremara yacinye akadiho mu ndirimbo nshya ya Clarisse Karasira ishima abarimo Louise Mushikiwabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2020 13:51
1


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Rutaremara’ igaragaramo Hon. Tito Rutaremara igamije gushimira bimuvuye ku mutima abakunzi bose b’inganzo ye.



Iyi ndirimbo ‘Rutaremara’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, by’umwihariko yatuwe Honorable Tito Rutaremara ‘nk’umwe mu bakuru bakomeje ishyaka mu inganzo y’umutima ya Clarisse Karasira’.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko Tito Rutaremara ari umubyeyi yigiyeho byinshi birimo urukundo ruhambaye ruca bugufi, rukanitanga!

Tito Rutaremara ni we mukinnyi w’imena mu mashusho y’iyi ndirimbo. Agaragaza kwizihirwa asabana na Clarisse Karasira, ndetse mu minota ya mbere amuha akabizu ku itama.

Rutaremara kandi acinya akadiho mu buryo bwizihira benshi, ari kumwe n’ababyinnyi ndetse n’intore b’intoranywa bifashishijwe muri iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo amazina y’abantu bamwe na bamwe babaye hafi cyane umuhanzikazi Clarisse mu gihe cy’imyaka ibiri amaze mu muziki. Aho amaze gukora indirimbo zigize Album ye ya mbere.

Muri iyi ndirimbo ye, ashima abarimo Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru W'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Nyirasafari Esperance Umusenateri mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Alain Mukuralinda wabaye umujyanama we, umuhanzikazi wagwije ibigwi Cecile Kayirebwa, umukirigitananga Daniel Ngarukiye, Nyiranyamibwa Suzanne wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Telefoni’ n’abandi benshi,

Uyu muhanzikazi asaba abantu gukomeza kwimika ubumana, ubumuntu n’urukundo rutagira umupaka.

Muri muzika, Clarisse Karasira yaherukaga gusohora indirimbo ‘Urukerereza’ yakoranye na Mani Martin, yabanjirijwe n’izirimo ‘Gira Neza’, ‘Sangwa Rwanda’, ‘Urukundo ruganze’ n’izindi nyinshi zakunzwe mu buryo bwihariye.

Tito Rutaremara ni nyambere mu banyapolitiki bo mu Rwanda bashyigikira abahanzi. Si rimwe si kabiri yumvikanye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, avuga ko inganzo ya Clarisse Karasira, imunyura umutima.

Rutaremara w’imyaka 76 y’amavuko, ni umunyapolitiki ubimazemo igihe kinini. Ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Sena y’u Rwanda.

Yabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda. Ni umwe kandi mu bashinze Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba n’umwe mu bakada (Cadres) bakiriho. Ubu ni Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Rutaremara' yakozwe na Producer Jimmy muri Level 9 Records. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Kingsley.

Imyambaro n’imirimbo yambawe n’ababyinnye muri iyi ndirimbo ndetse na Clarisse Karasira ubwe, bayambitswe na The Cecilliaz iherutse kugirana amasezerano y’imikoranire n’uyu muhanzikazi.

Hon.Tito Rutaremara agaragara mu mashusho y'indirimbo y'umuhanzikazi Clarisse ashyigikira mu buryo bukomeye

Byari urugwiro n'ibyishimo bidashira, kuri Clarisse na Hon.Tito bahuriye mu ndirimbo ishima abamushyigikiye mu rugendo amazemo imyaka ibiri


Rutaremara ni we mukinnyi w'imena mu mashusho y'indirimbo ya Clarisse ishima abarimo Louise Mushikiwabo

Clarisse Karasira yatangaje ko Hon.Tito Rutaremara yamugaragarije urukundo rudasanzwe kugeza n'ubu

Mu minota ya mbere, Hon.Tito Rutaremara aha akabizu ku itama umuhanzikazi Clarisse Karasira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RUTAREMARA' YA CLARISSE KARASIRA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ñïringiyimana J. Bosco3 years ago
    Eeeh nihatari Kbc





Inyarwanda BACKGROUND