Abaramyi b'Abarundi baba mu Rwanda, Fabrice & Maya, bamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yabo yitwa 'Muremyi w'Isi' bafatiye mu gitaramo gikomeye 'Mpa amavuta live concert' cy'abaramyi b'abanyarwanda James & Daniella, cyabaye mu ntangiriro za 2020 muri Kigali Arena.
Tariki 01/03/2020 muri Kigali Arena habereyemo igitaramo cy'uburyohe cya James & Daniella bamurikaga Album yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta', ni igitaramo cy'umwuhariko cyaririmbyemo abaramyi baririmbana ari babiri nk'umugabo n'umugore. Mu baririmbye muri iki gitaramo harimo n'abaririmbyi b'abahanga cyane Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya Nzeyimana (Fabrice & Maya) ari naho bafatiye amashusho y'iyi ndirimbo yabo 'Muremyi w'Isi' yamaze kujya hanze.
Fabrice & Maya basohoye amashusho y'indirimbo 'Muremyi w'Isi'
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Fabrice Nzeyimana yadutangarije ko igitaramo bafatiyemo amashusho y'iyi ndirimbo, cyahembuye imitima ya benshi by'akarusho kikaba kibukwa na benshi kuko ari cyo cya nyuma cyabaye mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda. Ati "Yari concert nziza cyane yahembuye imitima ya benshi, niyo ya nyuma yabaye mbere ya Lockdown, kureba aya mashusho bidukumbuza byinshi ariko dufite ibyiringiro ko ibintu bizasubira nka mbere tukongera gutarama".
Yavuze ko 'Mpa amavuta live concert' ari igitaramo cyari gifite ubutumwa bwihariye ku miryango ashingiye ku kuba cyararirimbyemo abaramyi b'ama couples gusa. Ati "Muri icyo gitaramo twahahuriye n’abandi bahanzi benshi dusanzwe dukunda kandi dukorana byinshi, benshi bari ama couples nizera neza ko cyari igitaramo kinafite message ku ngo no gukorera Imana nk’umuryango". Abaririmbye muri icyo gitaramo ni; James & Daniella, Fabrice & Maya, Papi Clever & Dorcas, Ben & Chance, n'abandi.
Fabrice & Maya mu gitaramo cya James & Daniella
Indirimbo 'Muremyi w'isi' irimo aya magambo "Mbega mvuge iki ndeke iki ko nakunzwe bihebuje. Mbega Mwami naguha iki ku rukundo wanyituje. ibyo ukora biransiga, Ehe nuzuye ibitwenge. Akira indirimbo yanje Indirimbo y'urukundo, Mwami simfite amagambo navuga ngo mu mutima wanjye wakire Amashimwe". Mu mpera za 2019 nibwo amajwi y'iyi ndirimbo yageze hanze, kugeza ubu amaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 427 kuri shene ya Youtube yitwa HM Afrika. Abantu barenga 3,500 bagaragaje ko bayikunze naho abantu 71 ni bo bonyine bagaragaje ko batayikunze.
James & Daniella bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta'
Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arena
REBA HANO 'MUREMYI W'ISI' YA FABRICE & MAYA FT JAMES & DANIELLA
TANGA IGITECYEREZO