RFL
Kigali

Scillah, Alyn Sano, Catholic All Stars mu basohoye ndirimbo nshya ukwiye gushakisha -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2020 12:30
0


Intangiriro za weekend zisize abahanzi bakomeye kandi bagezweho mu Rwanda, basohoye amashusho y’indirimbo nshya ukwiye gushakisha, ukazigiriraho umugisha, izindi ukazibyina bigatinda.



Umuziki w’u Rwanda uragana heza! Mbere, umuhanzi yashyiraga imbaraga mu gukora amajwi y’indirimbo, amashusho yayo abantu bakazategereza amaso agahera mu kirere.

Mu myaka nk’ine ishize ni bwo abahanzi bashyize imbere mu gukora indirimbo iherekejwe n’amashusho. Ni intero buri wese yikirije, ahanini binatewe n’uko umubare wa Televiziyo zikorera mu gihugu n’izo mu mahanga wiyongereye.

Amashusho y’iyi ndirimbo ashorwamo amafaranga menshi, anafata igihe mu kuyakora bitandukanye n’amajwi y’iyi ndirimbo.

Amashusho y’iyi ndirimbo avuze ikintu kinini, kuko hari ushobora kumva ‘audio’ ntayikunde, ariko yabona amashusho, iyo ndirimbo akayikunda ndetse akayikundisha n’abandi.

Indirimbo ifite amashusho ituma umuhanzi agira ijambo mu bandi, bikanamworohera kuyimekanisha. Nubwo hari umubare munini w’izakunzwe, kandi zidafite amashusho. Ahari ariko, hari impamvu nyinshi zishamikiyeho.

Indirimbo yakorewe amashusho ishobora guhatanira ibihembo bikomeye. Kandi uko imyaka ishira, inagaragaza uko umuhanzi yagiye yiyubaka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, abahanzi bane ndetse na korali imwe basohoye amashusho y’indirimbo zabo.

1.REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAKAGESTE' YA SCILLAH

">

Umuhanzikazi Scillah ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Kakagesti’. Ni indirimbo yasohoye nyuma y’amezi atanu ayiteguye, akora n’ibindi bikorwa by’ubuzima bwite.

Iyi ndirimbo ifite iminota 03 n’amasegonda 08’. Yanditswe na Producer Element wo muri Country Records afatanyije na Scillah, itunganywa na Giggz. Ikorerwa muri 4reigner Motion, bigaragara ko ariyo nzu isigaye ifasha uyu muhanzikazi nubwo nta byinshi ashaka kubivugako.

‘Kakageste’ ni indirimbo y’urukundo ivuga ku bantu babiri baba bafite ikintu runaka baziranyeho, ku buryo iyo umwe akivuze undi ahitamo amenya icyo ashaka kumubwira.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Schillah yifashishije umusore wicaye ku ntebe amwingingira kugira icyo akora. Ati “Kora kakageste. Ntugire ubwoba mukunzi…Mfata unkomeze unshyire muri paradizo.”

Shene ya Youtube y’uyu mukobwa iriho indirimbo umunani zirimo ‘Ntacyadutanya’ yakoranye na The Ben, ‘Icyo Mbarusha’, ‘Biremewe’, ‘Warandemewe’, ‘Ihumure’, ‘Mutima’ ndetse na ‘Kakageste’ yasohoye.

2.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JONI' YA ALYN SANO

">

Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Joni’ ifite iminota 03 n’amasegonda 35’. Yanashyizeho igihembo avuga cy’umuntu uza gufata ‘screenshoot’ y’abantu ibihumbi 10 bareba iyi ndirimbo.

Ni indirimbo y’urukundo yumvikanisha ko yasubiye kuri gakondo y’indirimbo zamumenyekanishije zirimo ‘Warandemewe’ n’izindi.

Yifashishije Dj Diallo uri mu bagezweho bavanga imiziki nk’umukinnyi w’imena mu mashusho y’iyi ndirimbo amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 9, biherekejwe n’ibitekerezo birenga 220.

Alyn Sano aririmba ku bantu babiri bakunda, aho umwe aba yifuza ko ahora iruhande rwa mugenzi we amutetesha, bagirana ibihe byiza.

Hari aho uyu muhanzikazi aririmba agira ati “Niyo nahumuriza umutima wakunyejyegereza…Joni Joni watwaye umutima wanjye, uyu munsi reka mbivuge iyi yose ibimenye.”

Iyi ndirimbo ‘Joni’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Flyest Music muri Classic Sound n’aho amashusho yakozwe na Papa Emile uri kwigaragaza muri iki gihe.

3.CATHOLIC ALL STARS BASUBIYEMO INDIRIMBO YAKUNZWE YITWA 'NI WOWE RUTARE RWANJYE'

">

Itsinda ry’abaririmbyi bo muri Kiliziya Gatolika bitwa ‘Catholic All Stars’ basohoye amashusho y’indirimbo basubiyemo yitwa ‘Ni wowe rutare rwange’.

Ni imwe mu ndirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika, bitewe n’uburyo yoroshye kuyifata mu mutwe, amagambo asubiza intege mu bugingo n’umuziki uyiherekeje.

Yahimbwe na Padiri Fabien Hagenimana, ku wa 10 Gashyantare 1995. Uyu mupadiri ni umwe mu bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Ndetse ni Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Ines Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze.

Emmy Pro watunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi akaba n’umuyobozi w’iri tsinda, yabwiye INYARWANDA, ko hejuru yo gusubiramo indirimbo zo hambere zakunzwe, bafite n’intego yo kujya basusurutsa abantu mu bitaramo bitandukanye.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ni wowe rutare rwange’ yakozwe na Aime Pride wo muri Univesal Record ahuriyemo na Producer Emmy Pro.

Itsinda rya Catholic All Stars bihaye intego yo kujya basubiramo indirimbo zakunzwe kuva kera, bakaziririmba mu buryo bugezweho. Ryashyizwe muri Gashyantare 2020, nyuma yo gusubiramo indirimbo nka ‘Mana idukunda byahebuje’ na ‘Twaje Mana yacu.

4.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COOK FOR YOU' YA GITEGO WINNER

">

Umuraperi Gitego Winner yasohoye amashusho y’indirimbo y’urukundo nshya yise ‘Cook for You’ ifite iminota 03 n’amasegonda 10’.

Uyu musore uvuga ko ari umutsinzi aririmba abwira umukobwa ko yiteguye gukora buri kimwe cyose ngo amushimishe. Avuga ko amaze igihe aguza internet kugira ngo yige uko bateka azabikorere umukunzi we.

Gitego yaherukaga gusohora indirimbo ‘Winner’ imaze umwaka umwe, ‘Selector’ yakoranye na Social Mula, ‘Enemies’ yahuriyemo na Uncle Austin n’izindi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Ma~Riva uri mu bagize ibihe byiza mu myaka 10 ishize.

Uyu mugabo yarambitse ibiganza ku mushinga y’indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nawe aramamara-Irengero rye riracyibazwaho!

5.KANDA WUMVE INDIRIMBO 'NDAJE' Y'UMUHANZI NIYORICK NA GITEGO

 ">

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru MC Tino yakoranye indirimbo ihimbaza Imana n’umuhanzi Niyorick wahinduye icyerekezo cy’umuziki we, agatangira gukora iza ikuzo Imana.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Ndaje’ ifite iminota 03 n’amasegonda. Aba bahanzi bombi baririmba bavuga ko bashaka kwibera mu bikari by’Imana.

Bakavuga ko bashaka kuba mu rukundo rw’Imana. Ati “Ubu ndi umwana wawe…Muri weo niho mbanumva ntuje.”

Hari aho Mc Tino aririmba abwira Imana ko ari ingabo imukingira, umucunguzi, inshuti imugirira neza. Ati “Ni wowe Mana yanjye.”

Niyorick yaherukaga gusohora indirimbo ‘Sinzarekera’, ‘Ntujya untenguha’, ‘Nyongeza’ n’izindi.

Ni mu gihe umuhanzi Mc Tino yaherukaga gusohora indirimbo nka ‘Njye nawe’, ‘Uranzi’, ‘Mula’ n’izindi.

Catholic All Stars basohoye amashusho y'indirimbo yitwa 'Ni wowe rutare rwange'

Umuhanzikazi Scillah ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Alyn Sano wasohoye indirimbo 'Joni'

Umuraperi Gitego Winner wakoze indirimbo 'Cook for you'

Mc Tino yakoranye indirimbo 'Ndaje' na Niyorick wiyeguriye Imana









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND