Kigali

Abarimo Mavenge Sudi na Orchestre Impala bahurijwe mu gitaramo cyo kwishimira umwaka Mushya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2025 19:31
0


Abaririmbi bakomeye mu muziki uzwi cyane nka Karahanyuze barimo Mavenge Sudi na Orchestre Impala yabiciye bigacika hirya no hino bategerejwe mu gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyiswe "Twongere Twishime Concert" kigamije gufasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya wa 2025.



Ni gacye aba bahanzi bagiye bahurira mu bitaramo byagutse nk'ibi. Ariko nka Orchestre Impala yataramye igihe kinini na Mavenge Sudi mu bitaramo byagiye bibera hirya no hino mu gihugu. 

Bombi bazwi mu ndirimbo za 'Karahanyuze' ndetse ibitaramo byinshi bagiye baririmbamo batanze ibyishimo. Bari ku rutonde rw'abahanzi barindwi bazaririmba, muri iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2024 muri St Andre i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo kandi bazahuriramo n'abarimo Makanyaga Abdul, umunyamuziki umaze imyaka irenga 50, Dauphin, Kangourou, Murinzi, Christian ndetse na Viva Beat Band.

Bigaragara ko kwinjira muri iki gitaramo, ari ukwishyura ibihumbi 10 mu myanya ya VIP, ni mu myanya isanzwe ari ukwishyura ibihumbi 10 Frw, n'aho ku meza y'abantu umunani byagizwe ibihumbi 200 Frw.

Sosiyete ya Kigali Music Event Ltd iri gutegura iki gitaramo, yavuze ko kizatangira saa munani z'amanywa, kandi "Twahisemo biri muhanzi dushingiye ku buhanga bwe, kandi twatekereje ku bafana cyane cyane muri iki gihe binjira mu mwaka mushya."

Orchestre Impala yanditse amateka akomeye muri muzika nyarwanda yamamaye mu myaka ya za 70 kugera mbere gato ya 90, kandi yamamaye mu ndirimbo zirimo: Anita Mukundwa, Abagira amenyo, Iby'Isi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago n’izindi.

Mu burambe bw’imyaka 40 acuranga gitari, Mavenge yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Agakoni k’abakobwa” na “Isimbi”. Mavenge yatangiriye ubuhanzi bwe muri Orchestre “Inkumburwa” mu 1989.

Igihe cyarageze ajya muri Uganda, agaruka mu 2010 akora indirimbo zirimo nka “Kimararungu” na “Nyiragicari”.

Makanyaga Abdul we ni umuhanzi n’umucuranzi w'umunyarwanda, akaba afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda dore ko afite indirimbo nyinshi zakunzwe kuva kera zimenyerewe ku izina ry’ibisope.

Yavutse mu mwaka wa 1947, arubatse afite umugore n’abana 7, abakobwa 4 n’abahungu 3. yavukiye mu karere ka Huye mu mujyi i Ngoma.

Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n’izindi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n’abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira.

Mu mwaka w'1972 nibwo yashyize hanze bwa mbere indirimbo kuri radiyo, iyo ndirimbo yitwa ‘Roza sanga ababyeyi’ n’iyitwa ‘Urabeho Mariyana’ ariko iyo n’abantu ariko iyo yamenyekanyeho cyane yitwa ‘Rubanda ntibakakoshye’.


Mavenge Sudi agiye kongera gutaramira abakunzi be binyuze mu gitaramo ‘Twongere Twishime Concert’

 

Orchestre Impala imaze iminsi mu bitaramo byaherekeje umwaka wa 2024, ndetse biteguye no gususurutsa abantu mu 2025 

Umuririmbyi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, Makanyaga Abdul agiye gutaramira muri St Andre mu Mujyi wa Kigali

 Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025 mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND