RFL
Kigali

Samuel Eto’o wakiniye Barcelona yarusimbutse nyuma y'impanuka ikomeye yakoze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/11/2020 10:43
1


Umunya-Cameroun wakoze amateka akomeye mu mupira w'amaguru, Samuel Eto’o ari mu bitaro nyuma y'impanuka ikomeye y’imodoka yakoreye mu gace ka Nkongsamba muri Cameroun ubwo yari avuye mu bukwe, yashoboraga gutwara ubuzima bwe ariko Imana ikinga ukuboko.



Biravugwa ko Eto'o yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari avuye mu bukwe atashye mu rugo rwe hanyuma agongana na Bisi itwara abagenzi.

Eto’o yahise ajyanwa kwa muganga kubera igikomere kidakanganye yagize ku mutwe ariko imodoka yari atwaye yangiritse ku buryo bukomeye.

Eto'o yasabye abaganga ko akorerwa ibizamini byisumbuyeho kugira ngo basuzume neza niba nta kibazo yagize mu mutwe.

Ifoto yagiye hanze igaragaza imodoka ya Samuel Eto’o yangiritse cyane imbere gusa ariko uyu mukinnyi we nta kibazo yagize cyo kimwe n’abari muri bisi bagonganye.

Eto’o amaze umwaka umwe asezeye burundu gukina umupira w’amaguru, nyuma yo kugira ibihe byiza mu makipe yanyuzemo.

Eto'o yakiniye amakipe atandukanye ariko yakoreye amateka akomeye muri FC Barcelona na Inter Milan, yakiniye kandi Real Madrid, Chelsea yose yahesheje ibikombe byinshi birimo na UEFA Champions League.

Eto'o yakoze impanuka yashoboraga guhitana ubuzima bwe Imana ikinga ukuboko

Imodoka Eto'o yari atwaye yangiritse cyane

Eto'o wagize ikibazo kidakanganye ku mutwe yatangaje ko ameze neza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yandereyesabine3 years ago
    IMANA IRASHOBOYEPE YARAMURINZE





Inyarwanda BACKGROUND